AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Amasomo u Rwanda rwakuye mu mateka yaruhaye umukoro wo kwita ku mpunzi

Yanditswe Apr, 10 2024 19:49 PM | 297,229 Views



Impunzi n’abimukira bakiriwe n’u Rwanda, bemeza ko bafashwe neza ibintu abasesenguzi bahuza n’amateka igihugu cyanyuzemo yo gucyura impunzi z’Abanyarwanda bari bamaze imyaka 30 mu buhungiro, kubera amacakubiri yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Inkingi ya 7 ku 9 Umuryango wa FPR-Inkotanyi wagendeyeho utangiza urugamba rwo kubohora igihugu, yari iyo guca burundu impamvu zose zitera ubuhunzi.

Byari nyuma y'imyaka 30 nanone Abanyarwanda bari bamaze mu mahanga ari impunzi ndetse hari n'abandi bari baravanywe mu byabo imbere mu gihugu.

Ubu u Rwanda ni igihugu gicumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 130 ziganjemo abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'u Burundi bishimira uburyo bakiriwe neza.

Igihe cyose Perezida Juvenal Habyarimana yabazwaga ibyo gucyura impunzi z'Abanyarwanda bari barahunze igihugu guhera mu 1959, yasubizaga ko u Rwanda rumeze nk'ikirahure cyuzuye amazi.

Iyi akaba ari imwe mu mpamvu zikomeye zatumye Umuryango wa FPR-Inkotanyi utangiza urugamba rwo kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.

Muri icyo cyerekezo cyo guca ubuhunzi, u Rwanda kandi rwafashe icyemezo cyo gutabara abagize ibyago byo kuba impunzi n’abimukira nk’uko byagarutsweho n’Umuhuzabikorwa w'itsinda rishinzwe ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'ubufatanye mu iterambere ry'ubukungu no kwita ku bimukira Dr. Doris Picard Uwicyeza.

Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe uherutse gutangaza icyegeranyo cya 2 AFRICA MIGRATION REPORT ku mibereho y'impunzi n'amategeko abarengera n’uburyo ashyirwa mu bikorwa.

Iyi raporo igaragaza u Rwanda nk'igihugu gicumbiye impunzi zo mu bihugu by'ibituranyi ariko Umunyamabanga Mukuru w'ishyirahamwe ry'Uturere n'Umujyi wa Kigali, Ladislas Ngendahimana avuga ko mu bindi bihugu byinshi bya Afurika hakiri impamvu zitera ubuhunzi.

Bosco Kwizera



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2