AGEZWEHO

  • Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside – Soma inkuru...
  • Abakinnyi 11 b’intoranwa bakinanye na Jimmy Gatete – Soma inkuru...

Joe Biden yegukanye itsinzi mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika

Yanditswe Nov, 07 2020 22:00 PM | 80,295 Views



Joe Biden, umu democrate niwe wegukanye itsinzi mu matora ya Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika n’amajwi arenga 273 amaze kugira kuri ubu, ubusanzwe uwiyamamaje bimusaba kugira ngo atsindire umwanya wa Perezida.

Amajwi 20 yaturutse muri Leta ya Pennsylvania niyo yahesheje intsinzi Biden nyuma y’iminsi ahanganye hagati ya Donald Trump.

Amajwi yo muri Pennsylavania arahagije ngo Biden atorerwe kuba Perezida nubwo hari izindi Leta zitararangiza kubarurwa amajwi kandi nazo akaba ayoboye zirimo Georgia, Arizona na Nevada. Nta gihindutse ababikurikiranira hafi baravuga ko bishobora kurangira agize amajwi 306.

Biden w’imyaka 78, niwe uzaba ubaye Perezida wa Amerika ukuze kurusha abandi mu gihe azaba arahira muri Mutarama umwaka utaha.

Atowe mu gihe isi n’igihugu cye by’umwihariko biri mu bihe bidasanzwe by’icyorezo cya Coronavirus, n’ihungabana ry’ubukungu rikabije ryaherukaga mu myaka hafi 90 ishize.

Ni intsinzi yitezweho kugarura Amerika mu ruhando mpuzamahanga aho Donald Trump yavanye icyo gihugu mu miryango imwe n’imwe ikomeye ku isi nk’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) n’intambara z’ubucuruzi n’ibindi bihugu zishingiye ku guteza imbere inganda z’imbere muri icyo gihugu.

Ni akazi Biden asa nk’umenyereye kuko yabaye Visi Perezida ku ngoma ya Barack Obama.

Kuva ku munsi w’amatora Trump yavugaga ko yatsinze, byanatumye nyuma yo kwanikirwa na mugenzi we ahita akomeza gutanga ibirego agaragaza ko hari uburiganya bwabaye.

Ibi bisobanuye ko nubwo igikorwa cyo kubarura amajwi cyarangira, bizasaba indi minsi kugira ngo uyu mugabo yemere kuva muri White House kuko Urukiko rw’Ikirenga ruzabanza kwemeza koko ko yatsinzwe




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahun

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha