AGEZWEHO

  • DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika (Amafoto) – Soma inkuru...
  • Ibyihariye ku cyamamare Steve Harvey wakiriwe na Perezida Kagame – Soma inkuru...

Abakinnyi 11 b’intoranwa bakinanye na Jimmy Gatete

Yanditswe May, 08 2024 14:48 PM | 132,675 Views



Jimmy Gatete ufatwa nka rutahizamu w’ibihe byose mu Ikipe y’Igihugu Amavubi yatangaje abakinnyi 11 afata nk’ab’ibihe byose mu bo bakinanye.

Ni urutonde yatangaje kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 8 Gicurasi 2024, mu Kiganiro Urubuga rw’Imikino cya Radio Rwanda.

Jimmy Gatete yavuze ko ari amahitamo atoroshye ariko hari abo abona babaye beza kurusha abandi mu bo bakinanye haba mu makipe yanyuzemo ndetse no mu Amavubi.

Mu izamu, Jimmy Gatete yahisemo Murangwa Eugène Eric wakiniye Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu Amavubi nk’umwe mu bari abahanga cyane mu gukinisha amaguru no gukinana neza na ba myugariro.

Muri ba myugariro, Jimmy Gatete yashyizemo Sibomana Abdul ku ruhande rw’iburyo mu gihe nyakwigendera Ndikumana Hamad ‘Katauti’ yamushyize ibumoso.

Yatangaje ko mu mutima w’ubwugarizi yakwifashisha Kalisa Claude na Bizagwira Léandre.

Mu kibuga hagati, Jimmy Gatete yahashyize Jeannot Witakenge, Karekezi Olivier na Jimmy Mulisa mu gihe yaba rutahizamu usatira, akijijwe na Mbonabucya Désiré na Kabongo Honoré ku mpande zombi.

Abakinnyi Jimmy Gatete yashyize mu ikipe ye biganjemo ababaye mu Amavubi yakoze amateka yo gukina Igikombe cya Afurika cyabereye muri Tuniziya mu 2004.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika