AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Yanditswe Nov, 10 2024 20:32 PM | 71,775 Views



Abayoboke b’Ishyaka riharanira Ukwishyira ukizana kwa buri muntu PL barahamya ko banyuzwe n’ imitegurire n’imigendekere ndetse n’ibyavuye mu matora yabaye mu kwezi kwa 7 uyu mwaka wa 2024.

Ni mu gihe imyanya iri shyaka ryabonye mu u Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yiyongereye ugereranyije n'uko byari bimeze muri manda ishize.

Umutekano waranze aya matora guhera mu bihe byo kwiyamamaza kugeza mu matora nyirizina, imiteguriro yayo n'ibindi, ni bimwe mu byishimirwa n'abayoboke b'iri shyaka rya PL, gusa by'umwihariko bashimishwa n'ibyayavuyemo nk'uko bisobanurwa n'Umuyobozi w'iri shyaka Hon. Donatille Mukabalisa.

Bahereye aha rero abayoboke b'iri shyaka bavuga ko bashyize imbere gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’Igihugu, ubu bakaba babitangiye bakarishya ubumenyi mu kwihangira umurimo mu mahugurwa yateguriwe abayoboke baryo bahagarariye abandi mu Mujyi wa Kigali.

Hon. Mukabalisa kandi avuga ko ibiri gukorwa kuri ubu ari gushyira imbaraga mu byo bakora dore ko ibyinshi biri muri gahunda y’iri shyaka y’imyaka itanu binahura n’ ibiri muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka 5 yo kwihutisha iterambere, NST2.

Ubu mu Nteko Ishinga Amategeko hari Abadepite 10 n' Abasenateri babiri bose b'abayoboke b'Ishyaka PL.

Ubuyobozi bw’ iri shyaka kandi bukomeje ubukangurambaga ku bayoboke baryo n’ Abanyarwanda muri rusange ku kwihatira kunoza umurimo, kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu cyashyizeho hagamijwe ko biteza imbere ari nako bateza imbere igihugu muri rusange.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika

Uganda: Inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka ubwo bari mu rusengero