AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Uganda: Inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka ubwo bari mu rusengero

Yanditswe Nov, 04 2024 10:44 AM | 96,580 Views



Polisi ya Uganda ivuga ko inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka, ubwo bari mu rusengero ruherereye mu nkambi y'impunzi ya Palabek icumbikiye Abanya-Sudani y'Epfo.

Ibyo byabereye mu Karere ka Lamwo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw'icyo gihugu.

Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, Kituuma Rusoke yavuze ko umuntu mukuru uri mu bishwe n'iyi nkuba yari afite imyaka 21.

Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) rivuga ko inkambi y'impunzi ya Palabek icumbikiye impunzi n'abasaba ubuhungiro bose hamwe barenga 80,000, benshi baturuka muri Sudani y'Epfo ihana imbibi na Uganda.

BBC ivuga ko mu myaka ine ishize, inkuba yishe abana 10 mu Mujyi wa Arua, na wo wo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Uganda.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika