AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Yanditswe Nov, 05 2024 12:05 PM | 82,532 Views



Ku mupaka munini uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, DRC, uzwi nka La Corniche, hagiye kubera ibiganiro bihuje intumwa z’u Rwanda, DRC n'iza Angola nk'umuhuza w'ibi bihugu

ku rwego rw'abaminisitiri.

Izi ntumwa ziraganira ku ngingo zirimo umutekano muke mu Burasirazuba bwa DRC, gusenya Umutwe w’Iterabwoba wa FDLR no guhagarika imirwano hagati y'Ingabo za DRC n'imitwe yihuje nayo, bahanganye n'Umutwe wa M23.

Muri ibi biganiro, u Rwanda rurahagararirwa na  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n'Ubutwererane Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rundi ruhande Thérèse Kayikwamba, Minisitiri w’Ubabanyi n’Amahanga wa DRC, ari we uza kuba ahagarariye iki gihugu.  Angola nk'umuhuza hagati y'ibi bihugu nayo ihagarariwe na Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga Tete Antonio.

Bitewe n'uburemere bw'ibi biganiro, DRC yabaye ifunze umupaka munini, aho abashaka kujya DRC cyangwa kuvayo bari guca ku mupaka muto.

Ibi biganiro bigiye kuba mu gihe mu minsi ishize ba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe, yatangaje ko mugenzi we wa DRC Kayikwamba yanze gusinya amasezerano yarimo ibyumvikanywe n’abakuru b'iperereza b’impande zombi hamwe n’umuhuza, byarimo gahunda yo gusenya Umutwe wa FDLR.

Bibaye kandi mu gihe imirwano ikomeje muri Teritwari ya Masasi no muri Kivu y'Amajyaruguru, nubwo Umutwe wa M23 na DRC byari byasabwe gutanga agahenge.

Ibiganiro bya Luanda biheruka byari byasabye u Rwanda kugabanya ingamba z'ubwirinzi rwashyizeho ariko narwo rukabikora ari uko na DRC igaragaje ko yatangiye kurandura Umutwe w'Iterabwoba wa FDLR.


Didace Niyibizi




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika

Uganda: Inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka ubwo bari mu rusengero