AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe

Yanditswe Nov, 19 2024 15:01 PM | 20,703 Views



Abaturage bo mu Karere ka Nyanza bamaze imyaka 10 bategereje kubakirwa isoko rya kijyambere ry’ibiribwa bijejwe n’ubuyobozi.

Isoko ry'Akarere ka Nyanza risanzwe, ricururizwamo ibiribwa, imyenda, inkweto ndetse n'ibindi bicuruzwa. Riherereye mu Mujyi wa Nyanza rwagati, rifite inyubako zigaragarira amaso ko zishaje, ubucucike bw'abarikoreramo, imiyoboro itwara amazi yangiritse ndetse rifite n'ikibazo cy'ubwiherero bushaje.

Abakoresha iri soko bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 bemerewe kuryubakirwa ariko na n’ubu barategereje amaso yaheze mu kirere.

Mu gushaka kumenya aho uyu mushinga ugeze, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwavuze ko mu mwaka utaha Isoko ry’Ibiribwa ry’Akarere ka Nyanza rizatangira kubakwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kajyambere Patrick, yizeza abaturage ko umwaka utaha imirimo yo kuryubaka itangira kuko batindijwe no kunoza igishushanyo mbonera no gushaka rwiyemezamirimo uzaryubaka.

Kuba Akarere ka Nyanza kagendererwa n'abaturutse hanze y'Igihugu bagiye mu bukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n'abandi baturutse imbere mu Igihugu ni byo aba baturage baheraho bifuza Ko bakubakirwa isoko rishya rijyanye n'igihe.

Isoko rishya rya Kijyambere rya Nyanza rizubakwa mu buryo bw’amagorofa. Ni umushinga washowemo arenga miliyari 7 Frw harimo na gare igezweho y'Akarere ka Nyanza.

Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika