AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w'Isi

Yanditswe Nov, 11 2024 19:53 PM | 71,012 Views



Mu Rwanda hari gutangirwa amahugurwa ku bashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw’umurage w’isi wa UNESCO kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibyerekeranye n'amahame y'Umurage w'Isi no gushyigikira uburyo bw'imyitwarire bufatika mu gucunga no gusobanura amateka agize utwo duce.

Ni amahugurwa mpuzamahanga yitabiriwe n'abantu 35 bashinzwe imicungire y'Umurage w'Isi baturutse mu bihugu 11 harimo n'u Rwanda. Abanyamahanga ni 21, naho abanyarwanda ni 14.

Inzibutso 4 za Jenoside yakorewe Abatutsi ni zashyizwe mu Murage w'Isi wa UNESCO. Izi nzibutso: urwa Kigali ruri ku Gisozi, urwa Bisesero, urwa Murambi ndetse n'urwa Nyamata.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe Kwibuka no kurwanya Jenoside muri Ministeri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Ingabire Veneranda, yavuze ko kuba izi nzibutso zarashyizwe mu Murage w'Isi bizatuma abazisura biyongera ari nako ibi bizabera isomo Isi yose ngo ibyabaye ntibizongere kuba.

Umuyobozi w'Urwego Nyafurika rushinzwe imicungire y'Umurage w'Isi (Africa World Heritage Fund), Dr. Albino Jopela, avuga ko aya mahugurwa ahanini agamije cyane kongerera ubumenyi abacunga utu duce.

Abitabiriye aya mahugurwa bazarushaho gusobanukirwa bityo nabo bazajye basobanurira mu buryo bunoze abasura utwo duce amateka akomeye arimo na Jenoside yakorewe Abatutsi.


Enorah Gladys




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika

Uganda: Inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka ubwo bari mu rusengero