Yanditswe Jun, 25 2023 20:31 PM | 9,986 Views
Bamwe mu bahinzi bagaragaza ko igishoro gito no kutoroherezwa kugera ku nguzanyo bikibangamiye ubuhinzi bwabo.
Ni mu gihe kuri ubu inzego zireberera ubuhinzi zivuga ko hakomeje gushakwa ibisubizo by’ibyo bibazo binyuze mu mishanga igamije guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi.
Ndagijimana Emmanuel afite ikigo gikora ubuhinzi bw’ imboga, ndetse mu minsi ishize yabonye inguzanyo ya miliyoni 5Frw maze yagura ubuhinzi bwe.
Nubwo bimeze bityo ariko avuga ko urugendo rwo kongera igishoro ku muhinzi rukirimo imbogamizi nyinshi ibyo ahuriraho na bamwe muri bagenzi be.
Mu rwego rwo gukuraho izi mbogamizi, hashize umwaka leta itangije umushinga ugamije guteza imbere ubuhinzi n’ ubworozi bigamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira. Ni umushinga Leta yashoyemo agera kuri miliyari 300Frw.
Uzaribara Erneste ukuriye ibikorwa by’ uyu mushinga mu kigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere Ubuhinzi RAB, avuga ko imishinga nk'iyi iba igamije gusubiza ibibazo abahinzi bagihura nabyo.
Vincent Munyeshyaka Umuyobozi w’ ikigega gitanga inguzanyo ku mishanga mito n’ iciriritse kizanafasha ku kugeza kubahinzi inkunga nyunganizi, asobanura ko ubu hafashwe ingamba zigamije kwihutisha servisi kuri iyi gahunda.
Binyuze muri uyu mushinga Bank y’Iterambere BRD, ubu igiye gutanga inguzanyo kuri aba bahinzi igera kuri miliyari 15Frw kandi horoherezwa umuhinzi kuyibonera igihe no kwishyura ku nyungu nto, gusa ubuyobozi bwayo busaba abahinzi gukoresha neza iyi nguzanyo nk'uko bisobanurwa na Tuyisenge Alexia ushinzwe uyu mushinga muri iyi banki.
Uyu mushinga watangiye umwaka ushize wa 2022 ubu umaze gukora amaterasi y’indinganire kuri hegitari zirenga 1500, no gufasha gutunganya ibishanga hirya no hino mu gihugu.
Fiston Felix HABINEZA
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru