AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

U Rwanda rugiye kwinjira mu isuzumabumenyi ku burezi rya PISA

Yanditswe Aug, 30 2024 16:32 PM | 99,771 Views



Minisiteri y’Uburezi yatangije gahunda y’uburyo bw’isuzumabumenyi mpuzamahanga ku banyeshuri bafite imyaka 15 muri gahunda yitwa PISA (Programme for international student assessment) 2025. Ibi ngo bizafasha u Rwanda gukora politiki zifasha guteza imbere uburezi.

Abanyeshuri bitabira iri suzumabumenyi mpuzamahanga (PISA) babazwa ku masomo y’imibare, ubumenyi n’ubushobozi bafite mu kumenya indimi.

MINEDUC ivuga ko gutangiza ubu buryo bwisuzuma bizagira uruhare mu kongera ireme ry’uburezi kuko abanyeshuri baba bafite ubushobozi bwo gupigana ku ruhando mpuzamahanga.

Bene ibi bizamini kandi bifasha inzego z’uburezi kumenya ahari icyuho n’uburyo bwo kukivanaho.

Umwaka utaha mu kwezi kwa 6 ni bwo abanyeshuri b'u Rwanda bazitabira iri suzuma bazaba bakoze bwa mbere. U Rwanda rukazaba ari igihugu cya mbere muri Afrika kitabiriye iri suzuma rya PISA. Kugeza ubu ibihugu 100 ni byo byitabira iri suzuma.

KWIZERA John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika