Yanditswe Nov, 10 2024 19:26 PM | 72,127 Views
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente asanga ubufatanye bwa Leta n'abafatanyabikorwa ari ingenzi mu gushyiraho gahunda ndetse n'imishinga iteza imbere urubyiruko rwo ku Mugabane wa Afurika, mu gihe kandi anagaragaza ko urubyiruko ari umutungo ukomeye uyu mugabane ufite.
Umunsi wa nyuma w'ihuriro rya 7 ry'urubyiruko rwo muri Afurika, Youth Connekt 2024 wahurijwe hamwe n'isozwa ry'irushanwa ry'urubyiruko rufite imishinga y'ikoranabuhanga rizwi nka Hanga Pitch Fest.
Ba Rwiyemezamirimo bato bagera muri 5 bagaragaje imwe mu mishinga yitezweho kuba igisubizo ku bibazo bitandukanye byugarije umugabane ahanini.
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n'Isakazabumenyi RISA, Muhizi Innocent, yavuze ko ibibazo byinshi byugarije igihugu cyangwa ibindi bice bya Afurika biri mu bice by’ibyaro, bityo ko imishinga igamije guteza imbere abafite ibitekerezo byo gukemura ibyo bibazo, igomba kujyanwa hanze y’imijyi.
Umushinga Sinc Today wa Mupenzi Cedrick niwo wabaye uwa mbere mu mishinga itanu yari imaze kugera mu cyiciro cya nyuma cy'iri rushanwa rya Hanga Pitch Fest, aho yegukanye igihembo cya Miliyoni 50 Frw.
Kuri we asanga iyi ari intangiriro nziza cyane ko umushinga we witezweho kuba igisubizo mu kuziba ibyuho bikigaragara mu rwego rw'ikoranabuhanga ryifashishwa mu nama n'ibitaramo.
Minisitiri w'ikoranabuhanga na Inovasiyo, Paula Ingabire yagaragarije uru rubyiruko ko bakwiye kubyaza umusaruro amahirwe ahari ndetse n'ahari ibibazo bikababera imbarutso yo kubishakira ibisubizo.
Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yavuze ko umutungo ukomeye Umugabane wa Afurika ukomeyeho ari urubyiruko rwayo, bityo ko hakenewe gahunda ziruhuriza hamwe mu kwishakamo ibisubizo by'ibibazo byugarije umugabane.
Mu yindi mishinga yegukanye ibihembo harimo Lifeline waje ku mwanya wa gatanu, Afya Wave ku mwanya wa Kane, naho umwanya wa gatatu wegukanwa n'Umushiga Cleniville mu gihe Geuza wa Aline Nicole Uwamariya ariwo waje ku mwanya wa Kabiri, uhabwa igihembo cya Miliyoni 20 Frw.
Adams Kwizera
Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi Simon Juach Deng
5 hours
Soma inkuru
Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo
Nov 20, 2024
Soma inkuru
DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika (Amafoto)
Nov 20, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa
Nov 20, 2024
Soma inkuru
Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho
Nov 19, 2024
Soma inkuru
Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi mu kwihutisha iteramb ...
Nov 19, 2024
Soma inkuru
Amajyaruguru: NEC yashimiye abatuye iyi Ntara uko bitwaye mu matora y'Abadepite n'ay' ...
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Musanze: Abaturage basaga 1000 bagiye guhabwa akazi ko kubaka uruganda rutunganya imyanda
Nov 18, 2024
Soma inkuru