AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo

Yanditswe Nov, 20 2024 18:58 PM | 14,430 Views



Ikigo cy’Igihugu cy’Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu mpera z'Ugushyingo 2024 hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa mu bice byose by’Igihugu.

Itangazo rya Meteo Rwanda ryo ku wa Gatatu, tariki ya 20 Ugushyingo 2024, ryagaragaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024 (kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30 Ugushyingo) mu Rwanda hateganyijwe ingano y’imvura iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.

Rikomeza rivuga ko “Imvura iteganyijwe iri hejuru y’ikigero cy’imvura isanzwe igwa muri iki gice.’’

Meteo Rwanda yanagaragaje ko muri iki gihe hazaba hari umuyaga ufite umuvuduko uri hejuru mu Karere ka Nyaruguru, Huye na Nyamagabe ndetse no mu bindi bice by’Igihugu.

Abaturage basabwe gukaza ingamba zo kwirinda ibyago bishobora guterwa n'imvura nyinshi n'umuyaga mwinshi uteganyijwe muri iki gihe.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika