AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'iterabwoba

Yanditswe Nov, 18 2024 21:06 PM | 63,237 Views




Abagize ihuriro ry'abashakashatsi n'inararibonye mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano, siyansi n'ubuzima, baremeza ko ubufatanye ari ingenzi kugira ngo bahore biteguye guhangana n’icyahungabanya abaturage harimo indwara z’ibyorezo, ibitero by’iterabwoba n’ibindi.

Ni inama igaruka ahanini ku kurinda, gusigasira no kubungabunga umutekano w'abaturage bo mu bihugu by’Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba.

Brig Gen. Dr. Eugene Ngoga, agaragaza ko inzego zirimo n'iz'ubuzima, zifite uko zihurira kuri izi nshingano ahereye ku buryo u Rwanda rwahanganye na virusi ya Marbug, binyuze mu kwishakamo ibisubizo kandi mu buryo bwihuse.

Col. Dang Mayom Manyang, waje uhagarariye Umunyamabanga w'Umuryango wa Afurika y'i Burasirazuba, EAC, agaragaza ko urwego rw'umutekano rukwiye guhora rwiteguye, kubera ibitero by'iterabwoba, bikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi.

Yagize ati: "Akarere kacu ntabwo gatandukanye n'ibindi bice by'isi, kuko twagiye tubona ibitero by'iterabwoba ndetse tunabona abo bakora ibyo bikorwa bagenda bahindura amayeri n'ingamba bakoresha. Ni iby'ingenzi cyane kumenya uko ibintu bikorwa kandi ndatekereza ko biri mu buryo, turi mu nzira nziza, kandi nk'Umuryango wa EAC tubirimo neza."

Ibi kandi binashimangirwa na Brig Gen. Dr. Eugene Ngoga, ugaragaza ko ari ingenzi gutahiriza umugozi umwe nk'Umuryango wa EAC mu rwego rwo kurinda ubusugire bw'ibihugu n'abaturage babyo.

Nawe yagize ati: "Binyuze muri iyi nama, turi kugaragaza ko ubumwe ari ryo shingiro ry'Umuryango wa EAC. Dufite amahirwe yo gushyira mu ngiro ibijyanye no kwitegura ndetse kubaka ubushobozi butwemerera kurinda umutekano w'akarere kacu. Ibi kandi bizadufasha no kwikemurira ibibazo byacu bwite nk'akarere."

Iyi nama y'iminsi itatu irimo kubera i Kigali, yahurije hamwe abashakashatsi n'inararibonye mu nzego zitandukanye zirimo iz'umutekano, siyansi ndetse n'ubuzima. Barimo kurebera hamwe uko izo nzego ziteguye mu kurinda abaturage b'ibihugu bihuriye mu Muryango wa Afurika y'i Burasirazuba.

Adams Kwizera




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika

Uganda: Inkuba yishe abana 14 abandi 34 barakomereka ubwo bari mu rusengero