AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasirikare ni abenegihugu nk’abandi ntibakwiye guhezwa mu bigiteza imbere- Gen Kazura

Yanditswe May, 20 2022 19:37 PM | 98,259 Views



Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura asanga abasirikare ari abenegihugu nk’abandi, bityo ntaho bakwiye guhezwa mu gihe cyose ibyo bakora biteza imbere igihugu kandi bikaba bikurikije amategeko.

Ibi yabigarutseho ku munsi wa nyuma w’inama Y’iminsi 3 ku mutekano w’igihugu yari imaze iminsi 3 ibera i Kigali.

Ikiganiro cyibanze ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika nicyo cyabaye icya nyuma mu byatangiwe mu nama ku mutekano w’igihugu, National Security Symposium 2022.

Impuguke n’inararibonye mu by’igisirikare n’umutekano zagaragaje ko amakimbirane n’ubwumvikane buke hagati y’inzego za gisivile n’iza gisirikare bikunze kugaragara mu bihugu bitari bike bya Afurika, biri mu bituma inzego z’umutekano zidatanga umusanzu ukwiye mu iterambere ry’ibyo bihugu cyane cyane aho usanga abasivili batifuza ko hari umusirikare cyangwa umupolisi wajya mu mwanya w’ubuyobozi bwa gisivili ariko ku rundi ruhande inzego z’umutekano nazo ntizihanganire kurebera ibitagenda kandi zumva hari icyo zakora.

Aha Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen. Kazura asanga kuba umusivili cyangwa umusirikare bidakwiye kuba ikibazo mu gihe uri mu nshingano azuzuza uko bikwiye.

"Nemera ko iyo umusirikare akoze akazi ke k’ibanze ari ko kurinda ubusugire bw’igihugu aba atanze umusanzu we mu iterambere ry’igihugu, kuko ibyo bifasha izindi nzego gukora ibyo zigomba gukora mu mutekano n’ituze. Ariko nanone mu gihe ubuyobozi bufashe icyemezo bukavuga buti uyu niwe muntu nyawe muri aka kazi sinumva impamvu kuba ari umusivili cyangwa umusirikare byaba ikibazo mu gihe intego nkuko nabivuze mbere ari uguteza imbere igihugu! Nanone ariko mu mikorere y’uwo musirikare akwiye kuba hari amategeko agomba kubahiriza kuburyo ubuyobozi bugenzura ko icyo ari cyo cyose agikorera muri uwo murongo kuburyo adashobora gukora ikintu cyatera ikibazo igihugu."

Umugaba mukuru w’ingabo za Zambia, Lt. Gen. Dennis Sitali Alibuzuwi nawe avuga ko hari ubwo usanga inzego z’umutekano zikenewe kugirango hakosorwe amakosa ya bamwe mu bayobozi nkuko mu gihugu cye bijya bikorwa.

Ba Ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru rya gisirikare RDF SCSC bateguriwe ibi biganiro bavuga ko iyi nama bayikuyemo impamba ikomeye izabafasha mu kazi kabo nyuma yo gusobanukirwa umutekano mu buryo bwagutse.

Minisitiri w’ingabo Maj Gen. Albert Murasira wasoje iyi nama, yahaye umukoro abayitabiriye by’umwihariko ba ofisiye bakuru biga mu ishuri rikuru ry’ingabo z’u Rwanda, RDF SCSC.

Uretse ikiganiro ku ruhare rw’inzego z’umutekano mu iterambere ry’igihugu n’iry’abaturage ku mugabane wa Afurika, kuri uyu munsi wa nyuma w’iyi nama habaye ikindi kiganiro cyo cyagarutse ku kibazo cy’ingufu z’amashanyarazi n’izo gutekesha muri Afurika n’uburyo bwo kugikemura.


Divin Uwayo



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage