AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Impuguke mu miyoborere zisanga uruhare rw'abagore mu buyobozi ari ingenzi mu kwihutisha iterambere

Yanditswe Nov, 19 2024 09:37 AM | 29,566 Views



Inzobere mu by’imiyoborere zigaragaza ko ibihugu bya Afurika bikwiye guha umwanya urubyiruko n’abagore mu nzego zifata ibyemezo kuko byafasha mu kwihutisha iterambere ryihuse kandi rirambye.

Izi nzobere z’Urwego rw’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe rushinzwe kugenzura imiterere y’imiyoborere mu bihugu bya Afurika, ziri mu Rwanda mu biganiro bigamije kuvugurura ibipimo bigenderwaho bagenzura ireme ry’imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Bamwe muri bo basanga ari ngombwa ko muri ibi bipimo hajyamo n’ibyerekeye iyubahirizwa ry’ihame ry’ubudaheza mu nzego z’imiyoborere.

Umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Felicien Usengimana, avuga ko kuba izi nzobere zaraje mu Rwanda byatewe n’uko rufite intambwe rwateye mu miyoberere idaheza abagore n’urubyiruko.

Izi nzobere zivuga ko mu bugenzuzi bukorwa mu by' imiyoborere hagaragara ko mu nyandiko abagore n'urubyiruko bahabwa umwanya ukwiye ariko mu ngiro ntibibe uko, kandi ibi ngo bikaba bidindiza iterambere rihuriweho kandi ryihuse ry'ibihugu bya Afurika.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika