AGEZWEHO

  • Rusizi: Inama Njyanama yakiriye ubwegure bwa Meya – Soma inkuru...
  • Ubuhamya bw'ufite ubumuga ubika amateka mu ikoranabuhanga – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng

Yanditswe Nov, 21 2024 17:35 PM | 111,517 Views



Perezida Kagame yakiriye mu Biro bye Village Urugwiro Ambasaderi Simon Juach Deng wari uhagarariye Sudani y'Epfo mu Rwanda.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, tariki ya 21 Ugushyingo 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye Ambasaderi Simon Juach Deng.

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu bibinyujije ku rukuta rwa X [Twitter] ntirwatangaje ibikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye na Ambasaderi Simon Juach Deng.

Ambasaderi Simon Juach Deng yari aherekejwe n’abarimo Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw'Akarere, Gen (Rtd) James Kabarebe.

Ambasaderi Deng yatangiye imirimo ye mu Rwanda muri Gashyantare 2023.

Ku mugoroba wo ku wa Kane, tariki ya 8 Gashyantare 2023, ni bwo Ambasaderi Deng yashyikirije Perezida Kagame impapuro zimwemerera guhagararira Sudani y’Epfo mu Rwanda.

Kuri uwo munsi, Perezida Paul Kagame yakiriye abambasaderi 14 baturutse mu bihugu bitandukanye.

Ambasaderi Simon Juach Deng yari ahagarariye Sudani y’Epfo mu Rwanda mu gihe icyicaro cye cyari i Kampala muri Uganda.

U Rwanda na Sudani y’Epfo bisanzwe bifitanye umubano wihariye ushingiye ku bwubahane buhuriweho ndetse no gusangizanya ubunararibonye mu gucunga umutekano.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo, UNMISS ndetse zishimirwa ibikorwa byo kubungabunga umutekano no gukora ibindi bikorwa birimo umuganda na serivisi z’ubuvuzi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika