AGEZWEHO

  • Gicumbi: Hatangijwe gahunda yiswe ‘Duhurire mu Isibo n’ingoga’ yo kwegera abaturage – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...

Gicumbi: Hatangijwe gahunda yiswe ‘Duhurire mu Isibo n’ingoga’ yo kwegera abaturage

Yanditswe Nov, 21 2024 20:25 PM | 3,379 Views



Akarere ka Gicumbi katangije gahunda yiswe “Duhurire mu isibo n’ingoga” aho buri sibo yahawe uwitwa “Imboni y’isibo” uzajya akurikirana ubuzima bwayo bwa buri munsi akanafasha abayituye kwikemurira ibibazo bihari.

Ubwo umunyamakuru wa RBA yasuraga Isibo Icyerekezo yo mu Mudugudu wa Ruzo, Akagari ka Kibali mu Murenge wa Byumba, yasanze abaturage batangiye gushyira mu bikorwa iyi gahunda.

Mu kabwibwi k’uwo munsi, umubyeyi Nsekambizi Esperance wari mu turimo tw’akagoroba, yatunguwe no gusanganirwa na Meya w’Akarere ka Gicumbi, Nzabonimpa Emmanuel ari kumwe n’umukuru w’Isibo Icyerekezo ndetse n’abandi bayobozi.

Muri aka karere aho ibihe bigeze ngo abayobozi ntibashaka kongera kubona umuturage udafite ubwiherero bwiza, ahari isuku nke, abana bata ishuri n’ibindi bidakwiye.

Akarere kose gafite amasibo 5541. Mu gutombora, Isibo yitwa Icyerekezo ni yo Meya Nzabonimpa yatomboye.

Ba visi meya na bo n’abandi  bakozi bo ku karere, imirenge n’utugari, abikorera, inzego n’ibigo byose bikorera i Gicumbi buri wese afite Isibo yatomboye agomba gukurikirana nk’Imboni yayo.

Umukuru w’Isibo Icyerekezo, Hakizamungu Donath, yagaragaje ko yifuza ko meya azajya afata akanya ko gufatanya mu gushaka umuti wa bimwe mu bibazo bikiyibangamiye.

Gahunda ya “Duhurire mu Isibo n’ingoga” yatangiye gutanga umusaruro mu irondo rishingiye ku isibo kuko abarikora biborohera kuzenguruka ingo hagati ya 15 na 20 zigize isibo bigatuma bagera hose.

Iyi gahunda yaje kunganira indi yiswe “Muturanyi ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere” aho umuntu wese asabwa kugoboka mugenzi we mu buryo butandukanye, icyakora ho nta bwo umuyobozi runaka yasabwaga kuba afite aho ashinzwe nk’uko muri iyi gahunda nshya bimeze. Ni gahunda yagize uruhare mu gutuma Akarere ka Gicumbi kaza ku mwanya wa mbere mu Majyaruguru mu bipimo by’uko abaturage bashima serivisi bahabwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere.

Twibanire Théogène 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika