AGEZWEHO

  • Gicumbi: Hatangijwe gahunda yiswe ‘Duhurire mu Isibo n’ingoga’ yo kwegera abaturage – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye Ambasaderi wa Sudani y'Epfo Simon Juach Deng – Soma inkuru...

Lt.Gen Muganga avuga ko umuco w'Abanyafurika uteye ishema

Yanditswe Jan, 13 2023 19:21 PM | 9,943 Views



Abiga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama mu karere ka Musanze, baratangaza ko kumenya imico ya bagenzi babo ari intwaro ibafasha kuzuza neza inshingano zabo.

Imbyino z'Itorero Inganzongari mu mudiho wa kinyarwanda ubereye ijisho, n'iz'Itorero Amakosi ryo muri Uganda zizihiwe cyane muri ibi birori byo kumurika umuco w'ibihugu 11 by'abanyeshuri b'abofisiye bakuru biga mu ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama. 

Hamuritswe imitekere inyuranye muri ibyo bihugu ndetse basangizanya n'ubundi bunararibonye bushingiye ku migenzo ya buri gihugu.

Umugaba w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira ku butaka Lt.Gen Mubarakh Muganga avuga ko umuco w'Abanyafurika uteye ishema ari nayo mpamvu mu ishuri Rikuru rya Gisirikari i Nyakinama, igikorwa cyo kuwumurika gihabwa agaciro gakomeye.

"Turi hano turizihiza imico inyuranye ya Afurika kandi dutewe ishema n'umuco wacu, ngira ngo mwabonye ko umuco wacu ari umwe, uburyo tuvuga, uburyo dutegura amafunguro, uko turirimba n'uko tubyina, iki gikorwa cyerekanye ko umuco ari ishingiro ry'ubufatanye bwa Afurika nk'umusingi w'iterambere, amahoro arambye n'umutekano."

Kuri ubu mu ishuri Rikuru rya Gisirikari riherereye i Nyakinama ririgwamo n'abofisiye bakuru 48 bo mu bihugu by'u Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Ethiopia, Kenya, Botswana, Zambiya, Malawi, Senegal, Nijeriya na Sudani y'Amajyepfo.

MBARUSHIMANA Pio



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika