AGEZWEHO

  • Meteo Rwanda yateguje imvura idasanzwe mu mpera z’Ugushyingo – Soma inkuru...
  • Indege ya RwandAir itwara imizigo yungutse icyerekezo gishya – Soma inkuru...

Rubavu: Babiri bafatanywe amabalo 16 y’imyenda ya caguwa

Yanditswe Nov, 20 2024 11:29 AM | 25,961 Views



Polisi y’u Rwanda yafatiye mu Karere ka Rubavu abagabo babiri bari batwaye mu modoka yo mu bwoko bwa Toyota Hilux, amabalo 16 y’imyenda ya caguwa binjije mu Gihugu mu buryo bwa magendu.

Aba bagabo bafatiwe mu Mudugudu w’Akimitoni, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi, ahagana saa Munani z'ijoro ryo ku wa Kabiri, tariki ya 19 Ugushyingo 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko abafashwe ari uwari utwaye imodoka w’imyaka 43 na mugenzi we bari bari kumwe w’imyaka 22.

SP Karekezi yaburiye abishora mu bucuruzi bwa magendu, abibutsa ko ibikorwa byo kubafata bikomeje ku bufatanye n’abaturage, ashimira n’abatanga amakuru atuma imigambi yabo iburizwamo.

Yagize ati “Binyuze mu bukangurambaga n’ubufatanye bukomeye n’abaturage, bidufasha gutahura abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibitemewe n’inzira baba bifashishije mu kujya kubikwirakwiza. Ikindi twibutsa bene abo bantu ni uko habaho amarondo n’imikwabu bihoraho byo kubashakisha, bigera no mu mihanda minini ari naho benshi muri bo bafatirwa, tunashimira abaturage baduha amakuru.”

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu na yo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko umuntu wese uhamijwe n'urukiko kugambirira kutishyura umusoro, ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarengeje imyaka itanu.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika