AGEZWEHO

  • Imyaka 10 irirenze ab’i Nyanza bategereje isoko rya kijyambere bemerewe – Soma inkuru...
  • Amerika yemeye gutanga miliyari $4 yo gushyigikira ibihugu bikennye ku Isi – Soma inkuru...

Amajyepfo: Abajyanama b'ubuzima barifuza kongererwa ibikoresho

Yanditswe Nov, 19 2024 16:20 PM | 9,732 Views



Abajyanama b'ubuzima mu Ntara y'Amajyepfo basanzwe bafasha mu gukurikirana ubuzima bw'abana n'ubw'ababyeyi mu midugudu aho batuye, baratangaza ko mu kazi bakora umunsi ku munsi bagihura n'imbogamizi z'ibikoresho bifashisha badafite.

Bavuga ko ibyo basanganywe birimo ibitabo bandikamo imyirondoro y'abo bakurikirana umunsi ku munsi, iminzani ishaje, imyenda yo kwambara, amasitimu, inkweto za bote zo gukoresha mu bihe by'imvura, imitaka ndetse n'ibindi byashaje ku buryo bikeneye gusimbuzwa.

Aba bajyanama b'ubuzima bifuza ko batekerezwaho n'inzego zibishinzwe, bagafashwa kubona ibikoresho bibafasha gutanga serivisi nziza ku baturage babagana.

Aba bajyanama kandi bavuga ko bafashwa gukomeza kongererwa ubumenyi mu buvuzi batanga.

Kugeza ubu mu Rwanda hari abajyanama b'ubuzima hafi ibihumbi 60 bakorera mu midugudu. Usanga nibura ku rwego rw'umudugudu hakoreramo abajyanama b'ubuzima nibura bane.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko mu mwaka wa 2028 binyuze muri gahunda yo gukuba 4 abakora mu rwego rw'ubuzima, hazaba habonetse ababarirwa mu bihumbi 32 biyongera ku basanzwe bahari, bose bakazafatanya n'abajyanama b'ubuzima kwita ku buzima bw'abaturage.

Abajyanama b'ubuzima basanzwe bafasha mu guhangana n'impfu zibasiraga ababyeyi n'abana no gutanga ubujyanama ku baturage bahuye n'uburwayi.


Robert Byiringiro



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika