Yanditswe Nov, 18 2024 16:20 PM | 180,577 Views
Komisiyo y’Igihugu y'Amatora, NEC irashimira abaturage b’Intara y’Amajyaruguru kubera uruhare bagize mu migendekere myiza y’amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga uyu mwaka.
Mu Ntara y’Amajyaruguru ni hamwe mu hagaragaye udushya twinshi ku munsi w’itora ry’Umukuru w’Igihugu nk’aho bateguriye icyayi n’umugati abazindutse kare bajya gutora, ndetse abikorera n’urubyiruko rw’abakorerabushake bakagira uruhare rufatika mu gutunganya site zatorerwagaho.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice we avuga ko kwitabira inshingano mbonergihugu by'umwihariko amatora, bifuza ko byaba umuco mu Banyarwanda.
Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y’Amatora, Odda Gasinzigwa ashima cyane uruhare abaturage bagize mu migendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika yahujwe n’ay’Abadepite, akaba yaragaragaje inshingano zabo zo kwitorera abayobozi ariko hakaba harimo isomo by’umwihariko ku rubyiruko.
Mu Ntara y’Amajyaruguru hari site z’itora 460 n’ibyumba by’itora 2,852, naho umubare w’abayituye barenga miliyoni 1.4 nibo batoye Umukuru w’Igihugu n’Abadepite.
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru