Yanditswe Nov, 18 2024 15:28 PM | 185,027 Views
Abatuye mu Karere ka Musanze barishimira ko muri aka Karere harimo kubakwa uruganda ruzajya rutunganya imyanda rukayikoramo ifumbure n’ibindi, rukaba ruje gusimbura ikimoteri cyari kimaze igihe cyaruzuye bikabangamira abagituriye.
Uru ruganda ruri ku buso bwa hegitari 6.
Hashize imyaka 4 ikimoteri cy’Akarere ka Musanze cyuzuye aho gisanzwe gikusanyirizwamo imyanda itandukanye itavanguye, abahaturiye n’abakora muri iki kimoteri bavuga ko byari biteje ikibazo cy’isuku nke.
Hashize icyumweru mu Murenge wa Gacaca imirimo yo kubaka uruganda ruzajya rukusanyirizwamo imyanda rukanayitunganya itangiye, ku ikubitiro abaturage basaga 1000 nibo bagiye guhabwa akazi bamwe muri bo bavuga ko uretse amafaranga azabafasha kwiteza imbere bazahakura n’ifumbire ibafasha kongera umusaruro.
Kompanyi ya Chine Geo Engineering Corporation niyo irimo kubaka uru ruganda ruzatwara asaga Miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umukozi ushinzwe ubwubatsi kuri iyi site, Eng Gato Ereneste avuga ko mu gutanga akazi bahera ku baturage bahaturiye.
Akarere ka Musanze kavuga ko uru ruganda rwitezweho gukemura burundu ikibazo Akarere kamaranye igihe cyo kutagira ikimoteri kigezweho.
Uru ruganda ruzajya rutunganya imyanda mu buryo bugezweho n’umushinga w’ikigo Wasac ukazaha akazi abakozi 400 bahorahoubwo ruzaba rumaze kuzura nyuma y’amezi 12.
Ally Muhirwa
Kigali: Harimo kuganiriwa uko inzego z'umutekano ziteguye kurinda abaturage bo muri EAC
Nov 18, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29
Nov 12, 2024
Soma inkuru
Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde rw'Umurage w ...
Nov 11, 2024
Soma inkuru
Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2
Nov 10, 2024
Soma inkuru
Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente
Nov 10, 2024
Soma inkuru
La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rugeze ku munsi wa rwo wa Kabiri
Nov 05, 2024
Soma inkuru
Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika
Nov 04, 2024
Soma inkuru