AGEZWEHO

  • U Rwanda rwitegura AfroBasket 2025 rwatsinzwe na Maroc (Amafoto) – Soma inkuru...
  • DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika (Amafoto) – Soma inkuru...

DIGP Ujeneza Jeanne Chantal yasuye Abapolisi b’u Rwanda muri Santarafurika (Amafoto)

Yanditswe Nov, 20 2024 12:03 PM | 11,560 Views



Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi y’u Rwanda (DIGP) ushinzwe Ubutegetsi n’Abakozi, DCG Jeanne Chantal Ujeneza, ari mu ruzinduko rw’akazi muri Repubulika ya Santarafurika, aho yasuye abapolisi b’u Rwanda boherejweyo mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano (MINUSCA).

DIGP Ujeneza yabashimiye ku bwitange no gukunda akazi mu bikorwa byo kurengera abaturage b’abasivili by’umwihariko.

Yabashishikarije gukomeza kuzuza inshingano zabo barangwa n’imyitwarire myiza no gukora kinyamwuga, kwita ndetse no kugirira isuku ibikoresho bifashisha mu kazi.

Ku wa Mbere, tariki ya 18 Ugushyingo 2024, DIGP Ujeneza yagiranye ikiganiro n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA, CP Christophe Bizimungu, agaragaza ko u Rwanda ruzakomeza gushyigikira amahoro mpuzamahanga, by’umwihariko muri Santarafurika.

U Rwanda rufite amatsinda ane y’abapolisi mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santarafurika.

Amatsinda ya RWAFPU-1 na RWAPSU akorera mu Murwa Mukuru wa Bangui, mu gihe RWAFPU-2 riri ahitwa Kaga-Bandoro, mu bilometero 300 uvuye i Bangui n’Umutwe wa RWAFPU-3 ukorera ahitwa Bangassou.

Umutwe wa RWAPSU ushinzwe kurinda umutekano w’abayobozi muri guverinoma n’abayobozi ba Loni muri icyo gihugu, barimo Minisitiri w’Intebe, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije n’Umuyobozi w’Ishami rya Polisi muri MINUSCA.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika