Yanditswe Mar, 27 2024 20:27 PM | 170,181 Views
Mu Karere ka Musanze hateraniye inama mpuzabikorwa yo ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru, yateguwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, igamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro yagiye ifatwa ku bibazo byugarije umuryango.
Imibare yashyizwe ahagaragara yerekana ko muri iyi Ntara hari ibibazo bikomeye bikomeza kugaragara birimo ubwiyongere bw’abana b’abakobwa bakomeje guhohoterwa bagaterwa inda, aho Uturere twa Musanze na Gicumbi tuza imbere aho kuva uyu mwaka wa 2024 watangira abasaga 400 bamaze guterwa inda .
Hagaragajwe kandi ko iyi Ntara igifite ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi bari hejuru ya 30%.
Akarere ka Burera niko kaza ku mwanya wa mbere mu Ntara y'Amajyaruguru mu kugira abana benshi bagwingiye aho kari ku gipimo cya 30.7%, nyamara muri rusange iyi Ntara ari agace gafatwa nk’ikigega cy’ibiribwa.
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Dr Uwamariya Valentine yagaragaje ko hakenewe gushyira imbaraga mu ngo mbonezamikurire z'abana bato no kongera gufata izindi ngamba ku bibazo bitarakemuka.
Iyi nama irimo gusuzumirwamo ibibazo bibangamiye umuryango mu Ntara y’Amajyaruguru ikomeje kubera mu muhezo, aho byitezwe ko inzego zitandukanye ziri busase inzobe ku byuho bigaragara mu ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba ziba zarafashwe n’imari iba yarashowe mu guhangana n’ibyo bibazo, ku mpamvu bidakemuka burundu.
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
1 hour
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza
Apr 15, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa, bagapfira ukuri
Apr 15, 2024
Soma inkuru
Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)
Apr 15, 2024
Soma inkuru
Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenoside
Apr 15, 2024
Soma inkuru