AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Yanditswe Apr, 15 2024 13:07 PM | 74,569 Views



Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasoje amasomo ya ba Ofisiye 624 bigaga mu Ishuri rya Gisirikare rya Gako mu Karere ka Bugesera.

Kuri uyu wa Mbere, tariki 15 Mata 2024 ni bwo Umukuru w’Igihugu yatanze ipeti rya Sous-Lieutenant kuri aba bofisiye.

Abasoje amasomo ni abanyeshuri 624, barimo ba ofisiye 522 bahawe amasomo n’imyitozo mu gihe cy’umwaka umwe, 102 bize amasomo ya gisirikare bayafatanyije n’aya kaminuza na ba ofisiye 33 barangije amasomo yabo y’igisirikare mu bihugu by’inshuti z’u Rwanda.

Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako, Brig Gen Franco Rutagengwa, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo ari 624 barimo abakobwa 51, aba ofisiye bato 33 bize mu bihugu by’inshuti.

Yagaragaje ko abasoje amasomo abinjiza mu Ngabo z’u Rwanda bari mu byiciro bitatu.

Yagize ati “Icyiciro cya mbere kigizwe n’abanyeshuri 102 bize amasomo y’umwuga wa gisirikare babifatanyije n’amasomo ya Kaminuza y’u Rwanda abahesha Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza. [Bize] ibijyanye n’Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu [Social and Military Sciences], Ubuvuzi [General Medicine] n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu [Mechanical and Energy Engineering].’’

“Icyiciro cya kabiri kigizwe n’abanyeshuri 522 bize umwaka umwe amasomo ajyanye n’inyigisho z’umwuga wa gisirikare gusa. Iki cyiciro kigizwe n’abari basanzwe ari abasirikare bato 335 n’abari abasivili 167 bafite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu mashami atandukanye. Icyiciro cya gatatu kigizwe na ba ofisiye 33 barangije mu mashuri y’ibihugu by’inshuti z’u Rwanda.’’

Brig Gen Franco Rutagengwa yavuze ko Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako rifite inshingano zo kwigisha abasore n’inkumi batoranyijwe kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda ku rwego rwa ofisiye, bakongerwa ubumenyi n’indangagaciro, imikorere n’imyifatire myiza ya gisirikare.

Yavuze ko ibi byose “barabitojwe kandi bagaragaje ubushake n’ubushobozi mu kurinda Igihugu cyacu, amajyambere yacyo ndetse n’ahandi hose bakenerwa kugihagararira.’’

Mu banyeshuri batangiye amasomo hari abagera kuri 25 batashoboye kuyasoza kubera impamvu zitandukanye.

Kuva mu 2015, Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako ryatangiye gufatanya na Kaminuza y’u Rwanda mu kwigisha amashami arimo Ubuhanga mu bya Gisirikare n’Ubumenyamuntu, Ubuvuzi n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi n’Ingufu.

Kuva mu 2020, aya mashami yongeweho arindwi arimo Imibare, Ubugenge, Ibinyabuzima, Amategeko, Ubuforomo n’Ubuhanga mu by’Ubukanishi.

Brig Gen Franco Rutagengwa uyobora Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Gako yavuze ko “dufite amashami 10 ndetse turateganya gufungura amashami mashya azagenwa na RDF.’’

Inyubako z’Ishuri rya Gisirikare rya Gako zubatswe mu 1960. Mu 1974 ni bwo ryatangiye gutangirwa amahugurwa ku binjira mu gisirikare bato. Rifite umwihariko w’uko mu 1994 ari ryo ryahurijwemo Ingabo za Ex-FAR ziteguraga kwinjizwa mu Gisirikare cya RPA. Mu mwaka wa 1999 ni bwo hatangiye gutangirwa amahugurwa ku bofisiye bakuru.

Mu gukomeza kwagura Ishuri rya Gisirikare rya Gako, kuri uyu wa Mbere, Perezida Paul Kagame yatashye inyubako nshya zaryubatswemo.



 Ishimwe Israel

Amafoto: Mugenzi Steven




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya