AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenoside

Yanditswe Apr, 15 2024 07:49 AM | 84,965 Views



Itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryayobowe na Leta ya Habyarimana n’abari abayobozi mu nzego hafi ya zose z’igihugu ndetse n’abaturage.

Ku rundi ruhande ariko hari abanyapolitiki n’abandi bavugaga rikumvikana batigeze bashyigikira uwo mugambi, kugeza ubwo bamwe muri bo bagiye babizira, bakicwa kugira ngo badakomeza gukoma mu nkokora gahunda yari yateguwe yo kurimbura Abatutsi.

Dr Jean Baptiste Habyarimana, ni umwe mu baherutse kongerwa ku rutonde rw’abanyapolitiki bishwe bazira kudashyigikira umugambi wa Leta ya Habyarimana wo kurimbura Abatutsi mu 1994.

Yari Perefe wa Perefegitura ya Butare, gusa yaje kwicwa tariki 19 Mata 1994, nyuma y’iminsi mike yari ishize Jenoside yakorerwaga Abatutsi itangiye.

Ababanye n'abaturanye na Dr Habyarimana, bavuga ko kwanga kwifatanya n'abacuze bakanashyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside ndetse akaza no kwanga gushora abaturage be mu bwicanyi byatumye abizira.

Abamuzi babwiye RBA ko ubwo urugamba rwo kubohoza u Rwanda rwatangiraga mu 1990, Dr Jean Baptiste Habyarimana yari Umwarimu mu yari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, i Butare.

Icyo gihe yarafashwe arafungwa mu bo bitaga ibyitso by’Inkotanyi, aho yafungiwe muri Gereza ya Karubanda kuva mu Ukwakira 1990 kugera muri Werurwe 1991.

Depite Kayitare Innocent wafunganywe na Dr Habyarimana avuga ko nyuma yo gufungurwa yaje kujya mu Ishyaka rya PL ari na ryo ryamutanzeho umukandida wo kuyobora Perefegitura ya Butare.

Nzarubara Jean Marie Vianney, uvuka i Nyaruguru ari naho Dr Habyarimana akomoka, yavuze ko kujya mu Ishyaka rya PL, Abatutsi b’i Butare bumvaga ari amahirwe kuri bo kuko ari we wari uyoboye Perefegitura ari Umututsi.

Aba baturage bazi Dr Habyarimana, bavuze ko yakomeje kujya ahumuriza abaturage be aharanira kubarinda ubwicanyi.

Ni ibintu byanatumye muri Perefegitura ya Butare, ubwicanyi bwarahageze nyuma ugereranije no mu yandi ma perefegitura.

Abaturage bazi Dr Habyarimana bagaragaza ko iyicwa rye ari ubutwari kuko yari afite uburyo bwo guhunga ariko yanga gusiga abo yari ayoboye.

Perefe Dr Habyarimana yari yarashakanye na Mukaruhimbi Josephine babyarana abana babiri b'abakobwa ari ko bose bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ababanye na we n'abamuzi bavuga ko batamenye urupfu rwe kuko yagiye mu nama yategurwaga na Leta yiyitaga iy’Abatabazi i Gitarama bikarangira nta wongeye kumenya irengero rye.

Dr Habyarimana yavukiye mu yahoze ari Komini Runyinya (ubu ni mu Karere ka Nyaruguru), mu 1950.

Amashuri abanza yayize i Ngoma ya Butare, ayisumbuye yayize muri Groupe Scolaire Officiel de Butare (INDATWA) aho yarangije mu 1969 muri Siyansi.

Dr Habyarimana yize ibijyanye na Civil Engineering muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Mu 1985 yagiye gukomereza amashuri muri Kaminuza ya Colombia, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yakuye Impamyabumenyi y’Ikirenga (Doctorat) mu bijyanye na Civil engineering.

Dr Habyarimana yabaye Perefe wa Perefegitura ya Butare mu 1992 yicwa tariki 19 Mata 1994.

Ndacyayisenga Christine



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta ut

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya