Yanditswe Apr, 04 2024 09:42 AM | 90,468 Views
Abakorera mu Isoko rya Mukamira riherereye mu Karere ka
Nyabihu bagaragaje ko babangamirwa cyane n’ibibazo by’amazi menshi aryuzuramo
iyo imvura yaguye ndetse bakabura aho bapakururira ibicuruzwa byabo.
Izi mbogamizi bagaragaje ko ziri mu bituma abagana Isoko rya Mukamira bagenda bagabanuka ndetse rikaba rititabirwa uko bikwiye.
Muri iri soko hagaragara ibisima byinshi byo gucururizaho bitariho ibicuruzwa, ahandi imiryango ifunze yararitsweho n’ibitagangurirwa.
Agace gato gusa ko mu marembo y’iri soko ni ho usanga bake mu bacuruzi b’ibiribwa.
Aba bacuruzi ndetse n’uhagarariye abikorera muri Mukamira basabye inzego bireba gushaka umuti ku bituma isoko ryabo rititabirwa kuko bikomeje rishobora gufunga imiryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukamira, Bizimana Placide, yavuze ko nubwo bimeze bityo inzego z’ubuyobozi hari ingamba zafashe mu gukemura iki kibazo.
Isoko rya Mukamira ryubatswe mu 2008, rikaba riri hagati y’andi masoko ateye imbere ya Kora na Byangabo.
Uwimana Emmanuel
Nta gahunda ihari yo kubaka ibiro by’Uturere bishaje- Guverineri Dushimimana
May 10, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Inkangu zishobora gusenya igice cy’umuhanda kuri Buranga
May 10, 2024
Soma inkuru
Gen Mahamat Idriss Déby Itno yatsinze amatora y'Umukuru w'Igihugu muri Tchad.
May 10, 2024
Soma inkuru
Abatoza n’abakinnyi bitwaye neza mu mikino y'amezi ya Werurwe na Mata 2024 muri Shampiyon ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Perezida Paul Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu watekerezaga k ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Abasirikare n'abakozi 195 mu Ngabo z’u Rwanda, basoje amahugurwa y’amezi arindwi mu ...
May 10, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Abasenateri basuzumye ibikorwa mu guteza imbere imikorere ishingiye ku mihigo
May 09, 2024
Soma inkuru
Rusizi: Ababyeyi b'Intwaza bashimye Igihugu cyabahurije hamwe ntibakomeza guheranwa n'agah ...
May 08, 2024
Soma inkuru