AGEZWEHO

  • Jimmy Gatete ari kwandika igitabo kivuga ku buzima bwe ‘butazwi’ – Soma inkuru...
  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko azashyira imbaraga mu gukomeza umubano w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza

Yanditswe Jun, 25 2022 19:35 PM | 159,310 Views



Perezida Paul Kagame nk'umuyobozi mushya w’umuryango wa Commonwealth, avuga ko azashyira imbaraga mu gukomeza umubano w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza kuko hari amahirwe menshi ari mu mikoranire y'ibihugu biri muri uyu muryango.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gusoza inama yabakuru b’ibihugu na za guverinoma

Ni ikiganiro cyahuje Perezida Kagame, Patricia Scotland wongeye gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza muri manda ya 2, na Perezida wa Samoa ari nacyo gihugu kizakira inama y’ubutaha ndetse n'abandi bayobozi.

Perezida Kagame nk'umuyobozi mushya w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza mu gihe cy'imyaka 2, avuga ko azashyira imbaraga mu gushimangira umubano w'ibihugu bihuriye muri uyu muryango kuko ari umuryango ufite amahirwe menshi.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Patricia Scotland avuga ko uyu muryango kimwe n'ibindi bihugu byahuye n'ibibazo bitandukane byatewe n'icyorezo cya covid-19, ariko uyu muryango w'ibihugu bikoreha ururimi rw'icyongereza wahanganye n'iki cyorezo ku bufatanye bw'ibihugu binyamuryango.

Patricia Scotland avuga kandi ko guteza imbere imiyoborere myiza, ari kimwe mu bizashyirwamo imbaraga muri iki gihe, guteza imbere ubucyuruzi, guteza imbere uburinganire, demokarasi no guteza imbere uburezi.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bakomeza gushyira igitutu ku Rwanda bavuga ko hari indangagaciro u Rwanda rudafite, avuga ko nta muntu ukwiye kunenga indangagaciro z'u Rwanda uko zikwiye kuba zimeze. 

Perezida Kagame kandi asubiza ku kibazo cy'ubutabera, yavuze ko nta muntu uri muri gereza atakabaye ariyo ahubwo ko hari abakabaye bari muri gereza ubu bakaba batarimo.

Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ubu urabarizwamo abaturage barenga miriyari 2.5 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 bazaba bageze kuri miriyari 3.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta