AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Perezida Kagame avuga ko azashyira imbaraga mu gukomeza umubano w'ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza

Yanditswe Jun, 25 2022 19:35 PM | 159,190 Views



Perezida Paul Kagame nk'umuyobozi mushya w’umuryango wa Commonwealth, avuga ko azashyira imbaraga mu gukomeza umubano w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza kuko hari amahirwe menshi ari mu mikoranire y'ibihugu biri muri uyu muryango.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho mu kiganiro n'abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo gusoza inama yabakuru b’ibihugu na za guverinoma

Ni ikiganiro cyahuje Perezida Kagame, Patricia Scotland wongeye gutorerwa kuba umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza muri manda ya 2, na Perezida wa Samoa ari nacyo gihugu kizakira inama y’ubutaha ndetse n'abandi bayobozi.

Perezida Kagame nk'umuyobozi mushya w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza mu gihe cy'imyaka 2, avuga ko azashyira imbaraga mu gushimangira umubano w'ibihugu bihuriye muri uyu muryango kuko ari umuryango ufite amahirwe menshi.

Umunyamabanga mukuru w'umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza, Patricia Scotland avuga ko uyu muryango kimwe n'ibindi bihugu byahuye n'ibibazo bitandukane byatewe n'icyorezo cya covid-19, ariko uyu muryango w'ibihugu bikoreha ururimi rw'icyongereza wahanganye n'iki cyorezo ku bufatanye bw'ibihugu binyamuryango.

Patricia Scotland avuga kandi ko guteza imbere imiyoborere myiza, ari kimwe mu bizashyirwamo imbaraga muri iki gihe, guteza imbere ubucyuruzi, guteza imbere uburinganire, demokarasi no guteza imbere uburezi.

Perezida Kagame yagarutse kandi ku bakomeza gushyira igitutu ku Rwanda bavuga ko hari indangagaciro u Rwanda rudafite, avuga ko nta muntu ukwiye kunenga indangagaciro z'u Rwanda uko zikwiye kuba zimeze. 

Perezida Kagame kandi asubiza ku kibazo cy'ubutabera, yavuze ko nta muntu uri muri gereza atakabaye ariyo ahubwo ko hari abakabaye bari muri gereza ubu bakaba batarimo.

Umuryango w'ibihugu bikoresha ururimi rw'icyongereza ubu urabarizwamo abaturage barenga miriyari 2.5 bikaba biteganyijwe ko mu mwaka wa 2030 bazaba bageze kuri miriyari 3.


Kwizera John Patrick



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir