AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Perezida Kagame yatangije imirimo y'inama y'inteko nyafurika ishinga amategeko

Yanditswe Oct, 22 2018 22:05 PM | 18,956 Views



Perezida wa Republika Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’umuryango w’afrika yunze ubumwe watangije ku mugaragaro imirimo y'inama ya mbere y'inteko nyafurika ishinga amategeko, yibukije abayigize ko ari bo Abanyafrika babahanze amaso kugirango bagire uruhare mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano agamije kuzamura imibereho yabo ikarushaho kuba myiza.

Atangiza ku mugaragaro imirimo y'iyi nama Perezida KAGAME yifurije ikaze mu murwa mukuru Kigali, agaragaza ko u Rwanda rutewe ishema no kuba rwakiriye imirimo y'iyi nama hanze y'icyicaro cy'inteko ya Pan African Parliament, ubusanzwe kiri i Johannesburg muri Afrika Yepfo.

Umukuru w'igihugu akaba n'umuyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe washimiye inteko nyafurika akazi keza ikorera umugabane, maze asaba abadepite bayigize kurushaho kugira uruhare rugaragara mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano agamije kwishyira hamwe kwa Afrika

Perezida Paul KAGAME yibukije ko kugeza Afrika ku mutekano n'ubukungu bisesuye biri mu biganza by'abanyafrika ubwabo, ashimangira ko imiyoborere myiza no guhanga ibishya bisanzwe  mu muco ukungahaye Afrika ifite gusa avuga ko ibyo bidasobanuye guheza ibitekerezo bizima byava ahandi ku Isi. Aha ni naho umukuru w'igihugu yahereye, maze ahamagarira abagize inteko nyafrika kudacogora kwibutsa abayobozi b'ibihugu byabo kugeza ku baturage ibyo baba barabemereye.

Roger NKONDO Dang, perezida w'inteko nyafrika PAP, yagaragaje ko iyi nama ari iy'amateka kubera ko mu myaka 14 inteko nyafrika igiyeho, ari bwo bwa mbere yakiriye umuyobozi w'umuryango wa Afrika yunze ubumwe. Hon. NKONDO Dang yasabye Perezida wa Repubulika Paul KAGAME akaba n'umuyobozi wa Afrika yunze ubumwe gukorera ubuvugizi inteko nyafrika kugira ngo abakuru b'ibihugu bihutishe kwemeza amasezerano ayishyiraho, kuko bigikoma mu nkokora imikorere yayo.  Hon. NKONDO Dang wanavuze ko inteko nyafrika itewe ishema no kuba inama ku iterambere ry'abagore nayo izabera mu Rwanda nk'igihugu cy'intangarugero muri urwo rwego.

Inama y'inteko Nyafurika, Pan African Parliament, izamara ibyumweru 2 ibera i Kigali, niyo ya mbere y'abagize iyi manda ya 5, yanakiriwemo indahiro z'abadepite bashya bahagarariye ibihugu bya Chad, Ibirwa bya Comoros, Liberia, Niger, Nigeria, Sierra Leone, Zimbabwe n'u Rwanda. Ni inama ifite insanganyamatsiko igira iti "Kurandura ruswa burundu, inzira ihamye yo kugeza Afrika ku iterambere rirambye.”



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta