Yanditswe Dec, 12 2019 16:39 PM | 1,340 Views
Ingabo z' u Rwanda (RDF) n'iza Leta ya Nebraska; imwe mu zigize Leta zunze ubumwe za Amerika zasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu kubaka no guhererekanya ubumenyi n' uburararibonye.
Ku ruhande rw’u Rwanda aya masezerano yasinyweho n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen. Jean Bosco Kazura na ho ku ruhande rwa Nebraska asinywaho n’Umugaba Mukuru, Maj. Gen Daryl Bohac.
Ni amasezerano azibanda ahanini ku bufatanye mu guhangana n'ibiza n'ibindi bikorwa by'ubutabazi.
Maj Gen. Daryl Bohac yagaragaje ko ubu bufatanye butaturutse ku kuba u Rwanda ari rwo rukenye Nebraska ahubwo iyo Leta na yo yumvaga ikeneye cyane gufatanya n' u Rwanda cyane cyane kubera ubunararibonye rufite mu bikorwa birimo kubungabunga no kugarura amahoro hiryo no hino ku isi.
Yagize ati "Twamaze gutoranya ibijyanye n'ubwubatsi, ibijyanye n' ibikoresho, ubwikorezi bwifashisha indege, kubaka ubushobozi bw' abasirikare, ibi nibyo byiciro 4 ubufatanye buzibandaho mu ntangiriro."
Gen. Kazura yavuze ko aya masezerano atangije urugendo rurerure mu bufatanye yizeye adashidikanya ko buzatanga umusaruro atari mu nzego za gisirikare gusa, ahubwo no mu zindi nzego zizamura imibereho n' ubukungu bw' abaturage nk' inkingi ikomeye mu kubaka amahoro.
Umuvugizi wa RDF, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko hari byinsi impande zombi zihuriyeho bizafasha mu kubyaza umusaruro aya masezerano.
Ati "Iyi rero ni indi ntambwe kuko yihariye ku ntara ya Nebraska, dusangiye n’ibintu byinshi , ugiye nko kureba uko birinda ibiza, uko babirwanya, uko babikora, turabisangiye. Bagira inkangu, bakagira imyuzure, kandi National Guard akenshi ni bo babikora, kandi babifitemo n' ubumenyi bwinshi natwe dushobora kungamo."
Amasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman asanga aya masezerano aje ari inyongeragaciro ku mubano mwiza usanzwe urangwa hagati y' igihugu cye n' u Rwanda.
Yemeza ko Ingabo z' u Rwanda kuri ubu ziza ku mwanya wa gatatu mu kugira umubare munini mu bikorwa byo kubungabunga amahoro by'Umuryango w'Abibumbye hirya no hino ku isi, ibikorwa byazo bitagaragarira mu guharanira umutekano gusa, ahubwo ngo zigira uruhare rukomeye mu kuzamura imibereho y' abaturage, harimo ibikorwa by'ubuvuzi no guhangana n' indwara z'ibyorezo, kubaka ibikorwa remezo n'ubutabazi muri rusange.
U Rwanda rusanganywe umubano mwiza na Leta ya Nebraska binyuze ahanini mu bikorwa bya bamwe mu bahakomoka nk' umuherwe Howard Buffet usanzwe utera inkunga imishinga y' iterambere mu Rwanda nk' ubuhinzi n' uburezi.
Abanyeshuri basaga 200 kuri ubu biga muri iyi Leta binyuze muri bene ubu bufatanye. U Rwanda na Repubulika ya Czech ni byo bihugu kugeza magingo aya bifitanye ubufatanye n'ingabo za Leta ya Nebraska ku rwego nk'uru.
Paschal BUHURA
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
3 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
4 hours
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru