AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

RRA yatangiye gufunga ibikorwa by’abacuruzi badatanga fagitire ya EBM

Yanditswe Nov, 29 2022 18:43 PM | 244,742 Views



Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyatangiye ibikorwa byo gufungira mu gihe cy'iminsi 30 abacuruzi badatanga inyemezabuguzi z'ikoranabuhanga zizwi nka EBM.

Ni igikorwa kigomba gukomeza hirya no hino mu Gihugu aho abafungirwa ari abagiye bacibwa amande inshuro nibura zirenze 4.

Komiseri wungirije ushinzwe abasora Uwitonze Jean Paulin ashimangira ko umucuruzi wese urebwa no gutanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA) agomba gushyira mu bikorwa inshingano zo gutanga facture ya EBM bitaba ibyo akabihanirwa n'amategeko cyane ko hari n'abafatirwa muri aya makosa inshuro nyinshi.

Mu mwaka wa 2020 hahanwe abantu 1828 bari banyereje miliyoni 600, muri 2021 hahanwa abacuruzi 1300 banyereje miliyoni 719 mu gihe muri uyu mwaka utarashira hamaze guhanwa abantu 1500 banyereje miliyoni 600 z'amanyarwanda.

Nanone ariko bamwe mu bacuruzi by'umwihariko abaciriritse bagaragaza ko batarasobanukirwa imikoreshereze ya EBM bituma

Kugeza ubu abamaze kwiyandikisha ku gukoresha fagitire za EBM aho bamaze kuba ibihumbi 77 ugereranije n'abakabakaba 1000 bayikoreshaga muri 2013.

Ikoreshwa rya EBM ryatumye umusoro ku nyongeragaciro/TVA  winjijwe mu mwaka wa 2020/2021 ugera kuri miliyari 531.3. Abakoresha EBM bangana na 30% by'abacuruzi bose barebwa nayo, ibisaba ubukangurambaga budasanzwe ku baguzi n'abaka service n'abacuruzi mu gusobanurirwa inyungu yo gutanga no  gusaba fagitire ya EBM.


Jean Claude MUTUYEYEZU



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta