AGEZWEHO

  • Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo – Soma inkuru...

Ukekwaho iterabwoba ashobora gufatwa nta rwandiko rumuta muri yombi--Inteko

Yanditswe Jan, 03 2018 22:09 PM | 3,537 Views



Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutabera Evode Uwizeyimana avuga ko ingamba zo kurwanya iterabwoba zigomba gushingira mbere na mbere ku mutekano wabashobora kurigwamo aho gutekereza ku burenganzira bw'ukekwaho igikorwa cy'iterabwoba. Ibi yabibwiye komisiyo y'ububanyi n'amahanga, ubutwereranye n'umutekano ubwo batangiraga gusuzuma umushinga w'itegeko ryerekeye kurwanya iterabwoba.

Muri uyu mushinga w'itegeko, ingingo ya 6 isobanura ko iyo hari impamvu zumvikana zo gukeka ko umuntu yakoze cyangwa agiye gukora igikorwa cy’iterabwoba, umukozi w’urwego rubifitiye ububasha ashobora kumufata nta rwandiko rufata afite, akamushyikiriza urwego rufite ubugenzacyaha mu nshingano. Ibi ariko byatumye abadepite bibaza niba bitaba ari uguhohotera uburenganzira bw'ukurikiranwe. Ati, "Harimo ko ashobora gufatwa nta rwandiko rumufata, bitandukanye no ku bandi bacyekwaho ibyaha. Birateganyijwe. Umuntu akibaza, bizajya bikorwa bite? Wenda urwego rubishinzwe, aba afite ibimuranga, cyangwa se n'ikizere yagiriwe, ariko na none hari uburyo uburenganzira muri rusange bwa muntu, umuntu wese ucyekwaho icyaha, biba bizwi ko ari umwere mu gihe icyaha kitaramuhama. Ariko ukibaza ngo kuri uyu we birashoboka ko n'undi uwo ariwe wese ashobora kuza ati ndagufashe. Azabwirwa n'iki niba afashwe n'urwego rubishinzwe?"

Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ubutabera, Uwizeyimana Evode avuga ko mbere yo kureba ubwo burenganzira, hagomba kubanza gutekerezwa ku bashobora gusiga ubuzima muri icyo gikorwa cy'iterabwoba kiramutse kibaye. Yagize ati,  "Ntabwo twakuyeho ko umuntu ufata umuntu ukekwaho igikorwa cy'iterabwoba agomba kuba afite impapuro za ngombwa zigenwa n'amategeko. Keretse mu gihe haba hari impamvu zituma nitujya muri procedure uyu muntu ashobora no gutoroka. Njyewe ndi umwe, nshobora no gukoresha telephone nkababwira nti hano hari umuntu, nimpava araducika. Tuharinde mbere y'uko izo mpapuro ziboneka atanagenda. Cyangwa se mo kimwe, mu gihe dutegereje y'uko izo mpapuro ziboneka bombe araba yarangije kuyituritsa, abantu baraba barangije gushira."

Ikindi kigaragara muri uyu mushinga, ni uko uwafashwe acyekwaho igikorwa cy'iterabwoba ashobora gufungwa by'agateganyo mu minsi 15 yongerwa rimwe gusa mu gihe hakorwa iperereza, ibintu bitandukanye n'ibindi byaha, aho iminsi itarenga 5. Ibi ngo ni mu rwego rwo gukora iperereza, kuko akenshi iterabwoba ridakorwa n'umuntu umwe gusa, bikaba bisaba kubanza kumenya abandi bafatanyije.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha

Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo

RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano

Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko

Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw&r

Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamaha

Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Nta