AGEZWEHO

  • Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 (Amafoto) – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...

Abanyeshuri ba Stanford GSB bamazwe amatsiko na Perezida Kagame

Yanditswe Dec, 21 2015 11:59 AM | 3,087 Views



Perezida Kagame kuri iki cyumweru yagiranye ibiganiro muri Village Urugwiro n'abanyeshuri biga mu cyiciro cya 3 muri Kaminuza ya Stanford Graduate School of Business yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Bakaba bamazwe amatsiko n'umukuru w'igihugu ku bibazo byinshi bibazaga ku iterambere ry'u Rwanda. Kaminuza ya Stanford Graduate School of Business ni imwe muri kaminuza zikomeye ku isi zigisha ibijyanye n'ubushabitsi cyangwa se Business. Abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu muri iri shami barimo gusura umugabane wa Afurika aho bari mu Rwanda kuva tariki ya 17 kugeza ku ya 21 z'uku kwezi kwa 12. Perezida Kagame yasangije uru rubyiruko urugendo rw'iterambere ry'u Rwanda ariko nabo bamubaza ibibazo byinshi ku kwihangira imirimo mu rubyiruko, ibijyanye n'imiyoborere n'amatora ya Referandumu n'ibindi. Uwaje akuriye iri tsinda Chris Gomes avuga ko bari bafite amatsiko menshi ku Rwanda ariko Umukuru w'igihugu yayabamaze:{ “Turi hano mu Rwanda kugirango twige uburyo kwihangira imirimo byaba inkingi ku iterambere ry'igihugu ndetse n'uruhare rw'urubyiruko mu bukungu bw'igihugu kubw'ibyo nyakubahwa perezida yadufashije cyane mu gusubiza kuri izo ngingo nko ku byerekeye imiyoborere, referandumu ndetse n'ejo hazaza h'u Rwanda.”} Iri tsinda ry'abanyeshuri 25 ryaje muri village Urugwiro riherekejwe na Minisitiri w'uburezi Dr. Papias Musafiri wavuze ko banagarutse ku buryo Politiki yateza imbere imibereho myiza y'abaturage. Aba banyeshuri kuri uyu wa mbere nibwo bava mu Rwanda berekeza muri Uganda. Ibi akaba ari mu rwego rwo kubigisha politiki mpuzamahanga. Stanford Graduate School of Business ni rimwe mu mashuri arindwi agize Stanford University ryatangijwe mu mwaka w'1925.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2