AGEZWEHO

  • Rayon Sports y’Abagore yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya 2023/24 (Amafoto) – Soma inkuru...
  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...

U Rwanda ngo rushobora gutera intambwe nk'iya Turkiya bitewe n'ubushake mu korohereza ishoramari

Yanditswe Feb, 10 2014 11:33 AM | 2,420 Views



Ishyirahamwe ry’abashoramali bo mu gihugu cya Turkiya rikorera mu Rwanda ritangaza ko u Rwanda rushobora gutera intambwe ikomeye nk'iyo igihugu cyabo kimaze kugeraho kubera ubushake bwa politiki no korohereza ishoramali mu gihugu.Ibi bitangajwe mbere gato y’inama iteganijwe kubera mu mujyi wa GIAZENTEP mu gihugu cya Turkiya iyi inama ikazitabirwa n’abashorami baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afrika y’uburasirazuba harimo n’u Rwanda. Uhagarariya RWANDA ACTIVE BUSINESS ASSOCIATION ariryo shyirahamwe ry' abashoramali ba Turkiya mu Rwanda yemeza ko u Rwanda ari igihugu cyorohereza ishoramali. Mu gihe cy’umwaka umwe n’igice bamaze bakorera mu Rwanda bamaze gutangiza imishinga itandukanye. Iyi mishinga irimo amashuri y’incuke n'abanza yose hamwe akaba ari ku rwego mpuzamahanga. Ubu kandi bakaba bari mu bikorwa byo gusiza ahazubakwa Kaminuza nayo iri mu rwego mpuzamahanga. Iri shyirahamwe rizwi nka RWABA cyangwa RWANDA ACTIVE BUSINESS ASSOCIATION ni umunyamurwango w’urugaga rw’abikorera mu gihugu cya Turkiya TUSKON mu magambo ahinnye mu rurimi rw’icyongereza. Umunyabanga mukuru w’iri shyirahamwe mu Rwanda ADEM SNALKI avuga ko igiterekezo cyo gutangiza ibikorwa byabo mu Rwanda cyabajemo bwa mbere mu mwaka w’2012 nyuma y’urugendo rwa mbere Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagiriye mu gihugu cya Turkiya hari taliki ya 22 Werurwe 2012. Ashingiye mu gihe amaze mu Rwanda ADEM yemeza ko u Rwanda ari igihugu gushoramo imari byoroshye, aho agira ati; “…Umushoramali wese mbere yo gushora imari abanza kugenzura politi y’igihugu, akareba umutekano wacyo, kuko bagomba gukorera mu gihugu kubera umuvuduko w’iterambere igihugu gifite, umutekano na politiki yoroshya ishoramali kandi usanga bifasha nabashoramali babanyarwanda bitewe ningendo zikomeje kugaragara ku mpande zombi…” Inshingano z’iri shyirahamwe kandi harimo no guhuza abashoramali babanyarwanda nabo mu gihugu cya Turkiya binyuze mu nama zitandukanye zitegurwa. Umunyamabanga w’iri shyirahamwe yemeza ko ibi bimaze gutanga umusaruro kuko kugeza ubu mu Rwanda hamaze kugera abashoramali ba Turkiya. Imwe mu nama zikorwa kandi harimo niteganijwe kuri uyu wa kabiri mu mujyi wa GIAZENTEP mu mujyepfo ashyira uburasirazuba bwa Turkiya. Iyi nama ikazahuza abashoramali baturutse mu bihugu bigize umuryango w’Afrika yuburasirazuba harimo n’u Rwanda.


Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2