Yanditswe Nov, 20 2017 18:00 PM | 4,765 Views
Itsinda ry'abadepite 9 n'abakozi 2 bo mu nteko ishinga amategeko ya Burkina faso bari mu rugendo shuri rw'icyumweru mu Rwanda. Bemeza
ko hari byinshi biteze kuzungukira ku Rwanda, cyane cyane ibijyanye n'uburyo
abaturage bagira ijambo mu miyoborere y'igihugu, ndetse n'uruhare rw'abagore mu
iterambere ryacyo.
Kuri uyu wa mbere bakiriwe na Perezida w'inteko ishinga amategeko y'u Rwanda umutwe w'abadepite Donatile Mukabalisa. Uyoboye iri tsinda, Depite Jacob Ouedraogo, avuga ko hari byinshi biteze kuzigira ku nteko ishinga amategeko y'u Rwanda. Yagize ati, ''Twahisemo kuza gusura inteko ishinga amategeko y'u Rwanda kugira ngo twungurane ibitekerezo ku buryo abaturage bagira uruhare mu bijyanye n'ibyo abagize inteko ishinga amategeko bakora, ikindi kandi turashima ubuyobozi bw'u Rwanda cyane cyane Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku byakozwe byose kugira ngo inteko ishinga amategeko y'u Rwanda igere ku nshingano zayo neza, by'umwihariko kuba iyi nteko igaragaramo umubare munini w'abadepite b'abagore ni urugero rwiza rwo gushima ndetse no kwigiraho ku mahanga''
Perezida w'umutwe w'abadepite Hon. Donatile Mukabalisa, asanga kuba abadepite nk'aba batekereza kuza kungurana inama n'abo mu Rwanda, bifite ikintu kinini bivuze. Ati, ''Niba ibyo dukora bishimwa n'abandi kandi bakumva ko bakwiye kuza kubyigiraho kuri twe twumva ari ishema kuko tubona koko ko ibyo dukora bishimwa. ikindi tuba tubibonamo ikintu gikomeye cyane cyo kugira ngo abantu baganire n'ibyo dukora bifuza kutwigiraho turebe uburyo byagirira akamaro Afurika yose''
Mu gihe cy'icyumweru izi ntumwa z'inteko ishinga amategeko ya Burkina Faso ziri mu Rwanda kuva kuri iki cyumweru, biteganyijwe zizungurana ibitekerezo n'abadepite bagize komisiyo zitandukanye z'inteko ishinga amategeko.
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Sénégal yatangiye uruzinduko rw’akazi mu Rwanda ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Abadepite bemeje ishingiro ry'umushinga w'itegeko ryemerera abanyamahanga kuba abakozi ba ...
May 06, 2024
Soma inkuru
Ingabo z’u Rwanda n’iza Mozambique zagabye ibitero ku byihebe mu Ntara ya Nampula
May 05, 2024
Soma inkuru