AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Kagame arasaba urubyiruko kumenya icyo bashaka kuba cyo

Yanditswe Jun, 27 2016 13:16 PM | 2,611 Views



Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa mbere yasoje itorero ry’urubyiruko rugera ku bihumbi bibiri. Uru rubyiruko rukaba ari intore z’inkomezamihigo rwaturutse hirya no hino mu gihugu rumaze ibyumweru bibiri mu ntara y'amajyepfo mu itorero ry’igihugu ry'abayobozi b'inzego z'urubyiruko. Mu butumwa yatanze, Perezida Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kurangwa no kumenya icyo bashaka kuba cyo nk'Abanyarwandamu rugamba rwo guhangana n’ibibazo bahura nabyo bo ubwabo ndetse n'ibiba byugarije igihugu muri rusange.

Perezida wa Repubulika yasabye uru rubyiruko kurangwa no gushyira hamwe mu byo bakora kandi bakarangwa n’umuco bityo bigafasha mu burezi.

Perezida Kagame yavuze ko Itorero ryibutsa buri wese inshingano afite, bityo kurinda ejo hazaza bikaba biva mu kuzuza izo nshingano neza, buri wese abigizemo uruhare.

Aha Umukuru w’igihugu yagize ati Turashaka urubyiruko ruduha icyizere cy'ejo hazaza heza kuko rwiteguye kuzuza inshingano zarwo.

Yongeyeho ko nk'urubyiruko bagomba guhorana inyota yo gushaka kugira umusanzu batanga mu iterambere ry'igihugu, ndetse asaba n’urundi rubyiruko muri rusange kudapfusha ubusa amahirwe yo kuba bakiri bato.

Aha akaba yagize ati Mugomba kugira icyo mwiha n’icyo muha igihugu.

Avuga ku bijyanye n’imiyoborere, Perezida Paul Kagameyavuze ko  Umutekano uboneka iyo abaturage bizeye ko abayobozi babo babakemurira ibibazo ntawe uhutajwe, ati Tugomba guhora duteza imbere imiyoborere ishingira ku nyungu z'abaturage.

Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’urubyiruko, yavuze ko iri torero ryabafashije kumenya uruhare rwabo  nk’abahagaragariye urubyiruko mu kubaka igihugu ndetse no kugifasha mu iterambere ryacyo.

Yavuze ko mu byo bashyize imbere biyemeje muri iri torero, harimo kwikoma umuco wo guhora basabiriza, ahubwo bagahora bishakamo ibisubizo byo kwigira, kumenya gukoresha neza amahirwe Leta yahaye urubyiruko n’ibindi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw