AGEZWEHO

  • U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere – Soma inkuru...

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024

Yanditswe Nov, 26 2024 17:26 PM | 10,695 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rugaragaza ko hagati ya 2019 - 2024, abakurikiranyweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo bangana na 17% bafite hagati y’imyaka 14 na 17.

Ishusho ngari itangwa na RIB, ku byaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo, igaragaza ko hagati ya 2019 - 2024, hamaze kugenzwa ibirego 2895 birimo abakekwa 4019.

Mu 2019 hagaragaye ibirego 536, mu 2020 haboneka 527, 2021 haboneka ibirego 560, 2022 haboneka ibirego 447. Ni mu gihe mu 2023 habonetse ibirego 590 ndetse kugeza ubu hakaba hamaze kuboneka ibirego 325.

Gusa igihangayikishije ni uko abagera kuri 684 bangana na 17% by’abakurikiranyweho ibi byaha, bafite hagati y’imyaka 14na 17.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira Thierry, avuga ko biterwa n’ababyeyi gito bakibiba ingengabitekerezo mu bato.

Yagize ati “Mwaretse kwangiza abana banyu, wirera ngo umwana wawe azajye muri gereza. Ntawe ukwiye kwibikamo ingengabitekerezo ya Jenoside kuko ntirara bushyitsi, igaragara mu bikorwa byanze bikunze. Umuti ni ukuyikuramo.”

Mu byaha bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside, icyo guhohotera uwacitse ku icumu ni cyo kiza ku isonga ku kigero cya 50%.

Umuryango uharanira Inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, IBUKA, uvuga ko ibikorwa byo kwibasira abarokotse byakomeje kugenda bigaragara mu bihe bitandukanye ariko bikaba byarafashe indi ntera kuva muri Kanama 2024, aho hamaze kwicwa abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batanu hirya no hino mu Gihugu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango IBUKA, Ahishakiye Naphtal, avuga ko igitangaje kikaba kinababaje ari uko abijandika muri ibi byaha ari abahamwe n’ibyaha bya Jenoside ndetse n’abana babo.

Yagize ati “Iyo urebye nko mu turere 11, hagiye hagaragara ibikorwa byo gutera ubwoba abarokotse Jenoside kandi iyo urebye usanga mu bakekwa harimo abasanzwe barahamywe n’ibyaha bya jenoside cyangwa abana babo. Ibibi cyane ni uko usanga higanjemo urubyiruko, hagati y’imyaka 19 na 33.”

Nubwo bimeze bityo ariko, IBUKA ivuga ko umutekano w’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri rusange uhamye.

Ahishakiye Naphtal ati “Muri rusange, mu buryo bufatika, abarokotse Jenoside baratekanye kuko ibibazo byabo birakurikiranwa, byitaweho. Turashimira Ubuyobozi bukuru bw’Igihugu butanga umurongo uhamye, inzego z’umutekano, ahavutse ikibazo ziaboneka, zikabahumuriza ndetse n’inzego z’ubutabera zikurikirana.”

Kimwe mu bitiza umurindi ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko harimo n’imbuga nkoranyambaga.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rusaba abakoresha izi mbuga kutishora mu bikorwa bifitanye isano n’ingengabitekerezo ya Jenoside bagendereye inyungu zabo bwite kuko hari amategeko abihana.


Manzi Prince Rutazibwa



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiy

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru