AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa

Yanditswe Nov, 25 2024 15:05 PM | 45,073 Views



Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, MIGEPROF yasbye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa, kuko bidakozwe gutyo nta rwego na rumwe rwabyishoboza rwonyine.

Byagarutsweho mu nama nyunguranabitekerezo ubwo hatangizwaga iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa.

Muri iyi nama hagaragajwe ko 94% by’abana bajya mu bigo ngororamuco baba bafite ababyeyi bombi, muri bo 71% ababyeyi babo baba babana mu makimbirane, ibi bikaba bisobanuye ko ibibazo by’ihohotera mu muryango abo bigiraho ingaruka bwa mbere ari abana.

Bavuga ko ibi bituma biba umurage bitewe n'uko umwana ukuriye mu muryango urangwamo ihohohoterwa haba hari ibyago byinshi ko na we azarikorera abamukomokaho.

Bamwe mu bitabiriye ibi biganiro basanga inzego zose zikwiye guhagurukira kurwanya ihohoterwa cyane cyane barengera abana.

Umushinjacyaha Mukuru, Angélique Habyarimana yagaragaje ko abakora ihohotera bakwiye kurwanywa na buri wese kandi bakagezwa mu butabera.

Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolée yasabye abantu bose guhaguruka bakarwanya iri hohotera kuko ridindiza iterambere ry’umuryango, anaboneraho kugaya ababyeyi bataye inshingano zo kurera ahubwo ibyagatunze umuryango bakajya kubyinezezamo.

Ihohotera rishengura umutima niryo riza ku mwanya wa mbere murikorwa cyane aho riri ku rugero rwa 55%, ab'igitsinagore nibo baza ku mwanya wa mbere mu guhohoterwa ku rugero rwa  96.6%.

Imibare y’abahohoterwa igenda izamuka ariko ngo ahanini biterwa n’uko abantu bagenda bamenya uburenganzira bwabo, bakarushaho kubivuga mu nzego zishinzwe ubutabera.






Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udaf