AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu manga

Yanditswe Nov, 25 2024 12:12 PM | 34,624 Views



Imiryango itanga imfashanyo muri Sudani yatangaje ko iki gihugu cyashegeshwe n'intambara kiri mu byago byo guhinduka ikindi gihugu cyananiwe kwitegeka, kubera ko imiryango itari iya Leta irimo gusenyuka mu gihe imitwe yitwaje intwaro irimo kwiyongera mu buryo bwihuse.

Jan Egeland, umukuru w'umuryango wita ku mpunzi wo muri Norvège (Norwegian Refugee Council, NRC), yavuze ko uretse impande ebyiri z'ingenzi zirimo kurwana muri Sudani, ingabo za Sudani n'umutwe witwara gisirikare wa RSF (Rapid Support Forces), hari imitwe y'ingabo ishingiye ku bwoko mito cyane myinshi isahura ndetse iyogoza abasivile.

Yagize ati "Impande zirwana zirimo gutabagura igihugu, zirimo gutsembatsemba abaturage benewabo."

BBC ivuga ko mu mezi 19 intambara imaze, habayeho guhatanira ubutegetsi mu buryo bw'urugomo hagati y'igisirikare n'umutwe wa RSF, iryo hatana rimaze gukura mu byabo abantu barenga miliyoni 10 ndetse ryatumye iki gihugu kigera hafi mu cyiciro cyo kwicwa n'inzara.

Nyuma y'uruzinduko yagiriye muri Sudani, Egeland yagize ati "Ibyo nabonye byose byemeza ko rwose aya ari yo makuba turimo kureba ya mbere manini cyane akeneye ubutabazi bwihutirwa, ni yo makuba ya mbere manini cyane y'inzara, ni yo makuba ya mbere manini cyane y'abavuye mu byabo."

Muri Nzeri uyu mwaka, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryavuze ko kwicwa n'inzara muri Sudani biri hafi buri hantu hose.

James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udaf