AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udafite ingufu

Yanditswe Nov, 25 2024 08:53 AM | 52,910 Views



Hari bamwe mu baturage batuye mu Ntara y'Amajyepfo, bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udafite ingufu ku buryo aho kubabyarira umusaruro ahubwo wangiza bimwe mu bikoresho byabo bikabatera ibihombo. 

Ni mu gihe iyo Ntara ihagaze ku gipimo cya 79% mu gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi.

Santire y'ubucuruzi yo ku cyapa mu rugabano rw'Akarere ka Nyanza na Huye, ni imwe muzahawe umuriro w'amashanyarazi mu myaka 10 ishize. 

Iki gihe habarizwaga ibyuma bisya 2 ariko ubu hamaze kugera 14, kubera iterambere rimaze kuhagera, abahakorera ubucuruzi bashimangira ko ubu umuriro bafite utagifite ingufu.

Ikibazo cy'umuriro udafite ingufu kigaragara hirya no hino mu Ntara y'Amajyepfo aho bamwe usanga bafite umuriro badashobora no gucagingaho ndetse abandi ngo ukagenda buri kanya, wagaruka ukazana ubukana ukabatwikira ibikoresho.

Ubuyobozi bw'Ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi, EDCL muri sosiyete ishinzwe ingufu, REG, busobanura ko bwatangiye kuvugurura imiyoboro itanga amashanyarazi afite ingufu hose mu gihugu. 

Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu kigo, EDCL, Esdras Rugira avuga ko mu Ntara y'Amajyepfo hari imishinga yatangiye ndetse n'iteganywa gutangira igamije kongerera ingufu ku muriro uhabwa abaturage. 

Kuri ubu mu Ntara y'Amajyepfo habarurirwa ingo zisaga ibihumbi 799, muri zo umuriro umaze gukwirakwizwa mu ngo zisaga ibihumbi 632 ku kigero cya 79% aho ingo ibihumbi 376 bangana na 48% bafatira ku muyoboro mugari naho ingo zisaga ibihumbi 226 bangana na 31% bakoresha imirasire.

Akarere ka Muhanga niko kaza imbere mu Majyepfo na 98.4% naho Gisagara ikaza inyuma na 64% mu gukwirakwiza umuriro mu baturage.

Jean Marie Vianney Nshimiyimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere