AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuka

Yanditswe Nov, 26 2024 12:00 PM | 4,320 Views



Abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze baravuga ko kwitabira ku bwinshi kwiga amategeko y’umuhanda, abenshi bakaba bamaze no kubona impushya z'agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, ngo byababereye ingirakamaro cyane mu gukoresha umuhanda neza.

Tuyambaze Jean Baptisite amaze imyaka itanu ari muri Koperative y’abatwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze CVM. Afite uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu rwego rwa B. Kimwe na bagenzi be bandi bakabakaba 500 bamaze kubona impushya z’agateganyo zo gutwara ibinyabiziga, bahamya ko gutwara igare uzi amategeko y’umuhanda ari ingirakamaro cyane kuko bifasha mu kugabanya impanuka zikunze gushinjwa abatwara amagare.

Uretse gutwara igare uzi amategeko y’umuhanda, aba batwara amagare banahamya ko kubona uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga uri umunyozi nk'uko bakunze kubita ngo bigufungurira inzira yo gutera intambwe yerekeza no gutwara ibinyabiziga.

Ubuyobozi bwa Koperative yo gutwara abantu n’ibintu mu Karere ka Musanze CVM buvuga ko bufasha uru rubyiruko kwiga amategeko y’umuhanda mu rwego rwo kurufasha gukora ibyo bazi neza nk'uko bisobanurwa na Mutsindashyaka Evariste Umuyobozi w’iyi Koperative.

Koperative yo gutwara abantu n’ibintu ku magare mu Karere ka Musanze CVM ifite abanyamuryango 1051. Abarenga kimwe cya kabiri bamaze kubona impushya zo gutwara ibinyabiziga aho iz’agateganyo ari zo ziganje.


Uwimana Emmanuel




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udaf