AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere abaturage

Yanditswe Nov, 25 2024 09:19 AM | 52,878 Views



Rumwe mu rubyiruko rumaze igihe mu bikorwa by'ubukorerabushake ruravuga ko rwishimira intambwe y'iterambere igihugu kigeraho narwo rubigizemo uruhare, gusa rugasaba ko iyi gahunda yagera kuri buri wese kandi inzego zibishinzwe zikarushaho kunoza uburyo bwo kuyishyira mu bikorwa.

Uwitonze Alexia wo mu Karere ka Gasabo avuga ko yagize inyota yo kuba umukorerabushake yiga mu mashuri yisumbuye, aza kubigeraho mu mwaka wa 2018 aribwo yatangiye kugira uruhare mu gusubiza abana mu mashuri bari barataye, gahunda ya girinka, kubakira abatishoboye n'ibindi bikorwa bitandukanye adategereje umushahara.

Avuga ko ageze ku rwego rwo gukoresha igice cy'umushahara we mu gukemura ibibazo by'abaturanyi be.

Bamwe mu baturage kandi bavuga ko bishimira umusanzu w'urubyiruko n'abandi Banyarwanda bakora ibikorwa by'ubukorerabushake.

Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu ivuga ko umubare w'Abanyarwanda bitabira ibikorwa by'ubukorerabushake wakomeje kwiyongera, ku buryo ubu ababarirwa muri 2,800,000 barimo urubyiruko rugera kuri 1,700,000 bitabira ibikorwa by'ukorerabushake.

Twagirayezu Trojan wo mu muryango mpuzamahanga w'abakorerabushake witwa VSO, avuga ko intambwe u Rwanda rwateye muri iyi gahunda ishimishije, ariko ngo hari ibikwiye kunozwa kugira ngo iyi gahunda irusheho guteza igihugu imbere.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ubukangurambaga no guhuza ibikorwa by'urubyiruko rw'abakorerabushake muri Minisiteri y'Ubutegetsi bw'Igihugu, Kubana Richard avuga ko Leta izakomeza kunoza iyi gahunda y'ubukorerabushake no gufatanya n'abaturage gushimira buri wese ubigiramo uruhare.

Mu bandi Banyarwanda batanga umusanzu munini mu kubaka igihugu binyuze mu bukorerabushake harimo abajyanama b'ubuzima, abajyanama b'ubuhinzi, inshuti z'umuryango, abunzi n'abajyanama mu nzego z'ibanze zegerejwe abaturage.

Jean PAUL MANIRAHO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udaf