AGEZWEHO

  • Miliyari zisaga 800 Frw zakoreshejwe nabi mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2022-2023 – Soma inkuru...
  • 684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside mu 2019-2024 – Soma inkuru...

Tumenye Igihugu: Amateka y'inkomoko y'izina Cyotamakara ahabaga Umwiru mukuru

Yanditswe Nov, 25 2024 10:20 AM | 52,928 Views



Muri gahunda ya Tumenye igihugu y’uyu munsi, turaberekeza ku musozi wa Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza, ahabaga Umwiru mukuru (Umwiru mwimitsi) w’Ibwami witwaga Mpande ya Rusanga, wahatuye akomotse muri Nyaruguru akanahororera imfizi yafashaga rubanda rwose kubangurira inka zabo.

Uvuye ahazwi nko kuri arête ni mu Karere ka Huye, umanuka umuhanda unyuze iburyo mu kilometero kitarenze kimwe, uba winjiye mu Murenge wa Ntyazo mu Karere ka Nyanza.

Muri uyu Murenge niho hari umusozi wa Cyotamakara, kuri ubu iyi Cyotamakara ni n’Akagari kamwe mu Tugari 4 tugize uyu Murenge.

Twageze aha Cyotamakara duhingukira ku musaza, Mukiga Leopord utuye kuri uyu musozi wa Cyotamakara kuva mu 1959.

Uyu musaza ni umwe mu bahoze mu nzego z’ubuyobozi mu myaka ya mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yayoboye Segiteri Karama agace ubu kari mu Kagari ka Cyotamakara.

Izina Cyotamakara ryaje rivuye ku wari Umwiru mukuru wahatuye avuye muri Nyaruguru, yirukana Abarundi abageza ku mugezi w’Akanyaru anyuze muri Ntyazo bikarangira ahisemo gutura aha.

Ibi uyu musaza Mukiga arabihurizaho n’umuyobozi w’Umudugudu wa Mpande, Kalisa Gad wabanye na Nyirakuru wahatswe Ibwami akamubwira amateka.

Ntitwashize amatsiko ahubwo twakomeje ngo tuganire n’abandi baturage kuko abahatuye batubwiraga ko hari umusozi uyu Mwiru yari atuyeho, akaba ari naho yari yororeyeho ikimasa cyabanguriraga inka z’abaturage cyari rusange.

Uyu Mwiru mukuru yanitiriwe uyu musozi witwa Mpande, yitwa Mpande ya Rusanga bivuye kuri uyu mwiru n’ikimasa cye Rusange.

Byadusabye urugendo rw’amaguru twurira umusozi wiswe Mpande, tujya kwirebera koko niba ibyo aba baturage batubwira bihari.

Aha ku musozi wa Mpande ahahoze urugo rw’uyu Mwiru Mpande ya Rusanga Turahageze, haragaragara ko hahoze inzu ya Kinyarwanda, hari imiyenzi yari yubatse urugo.

Hafi y’urugo hari ibitare bicukuyeho imyobo y’igisoro uyu Mwiru ngo yicaragaho akina igisoro aho ngo yabaga yitegeye imisozi y’Akarere ka Nyanza na Gisagara ahitwa i Muyaga.

Abaturage berekanye bimwe mu bigaragaza ko yari ahatuye koko bamwe bakavuga ko atapfuye ahubwo yarigise.

Kuva icyo gihe Cyotamakara yaje kwitirirwa umusozi wose.

Ubu hari Akagari ka Cyotamakara, kuri ubu aha Cyotamakara hari ibikorwa by’iterambere birimo amashuri yisumbuye n’abanza ku rwunge rw’amashuri rwa Karama, hari ishuri ryisumbuye rya Ruyenzi ndetse iterambere ryaho ryagiye ryihuta hagera n’ibikorwaremezo nk’amazi, umuriro w’amashanyaazi n’ivuriro.

Iyo uganiriye n’abakiri bato ba hano bakubwira ko kuri ubu batacyota amakara ahubwo bakora ku rukuta bagacana amashanyarazi bagakoresha ikoranabuhanga.


Christine NDACYAYISENGA 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang

Ubuhamya bwa bamwe mu bakorerabushake bakoresha umushahara wabo mu guteza imbere

Amajyepfo: Hari abaturage bagaragaza ko bahawe umuriro w'amashanyarazi udaf