AGEZWEHO

  • Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha – Soma inkuru...
  • U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava muri Afurika – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakiriye Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere

Yanditswe Nov, 26 2024 19:07 PM | 12,121 Views



Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Prof Kingsley Moghalu, Umuyobozi Mukuru w’Ishuri Nyafurika ry’Imiyoborere, African School of Governance, riherutse gutangizwa mu Rwanda.

Iri shuri rifite intego yo gutanga ubumenyi buzahangana n’ibibazo byugarije imiyoborere ku Mugabane wa Afurika.

Ritanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

Iri shuri ryahawe izina rya ‘African School of Governance’ ryavuye ku gitekerezo cyatanzwe n’abarimo Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia n’abandi bakuru b’ibihugu bya Afurika.

Umuyobozi Mukuru wa African School of Governance, Prof Kingsley Chiedu Moghalu, avuga ko iri shuri rizatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n’imiyoborere.

African School of Governance ni ishuri rizatanga amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’Imiyoborere, Master of Public Administration (MPA), Executive Master of Public Administration (EMPA).

Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y’igihe gito ku rubyiruko rushaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n’imiyoborere.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubanza rwa Rurangwa Oswald ntirurafatwaho umwanzuro - Ubushinjacyaha

U Rwanda mu bihugu 4 bifite amanota meza mu gufungurira amarembo abashyitsi bava

684 bari munsi y'imyaka 17 bakurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside m

Abatuye Rusizi na Nyamasheke barasaba kubakirwa ikiraro gihuza utu Turere

Musanze: Kwiga amategeko y’umuhanda byafashije abanyonzi kugabanya impanuk

MIGEPROF yasabye ubufatanye mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina rikorerw

Rubavu: Polisi yafashe amabalo 62 y'imyenda ya caguwa yinjijwe mu Gihugu by

Sudani: Imiryango itanga imfashanyo yaburiye ko iki gihugu kirimo kugana mu mang