Yanditswe Jun, 22 2023 14:04 PM | 32,650 Views
U Rwanda rugiye
kunguka icyanya kinini kurusha ibindi byose mu bikorerwaho ubuhinzi n'ubworozi,
aho icyiciro cya mbere cy'uwo mushinga uzakorera ku buso bwa hegitari 5 600
uzatwara abarirwa hafi miliyari 100 z'amafaranga y'u Rwanda.
Ni umushinga wiswe Gabiro Agribusiness Hub, uri ku buso bwa hegitari zisaga ibihumbi 16.
Ku nkombe z'umugezi w'Akagera utandukanya u Rwanda na Tanzania ku ruhande rw'Umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare, imirimo yo kubaka ibikorwa remezo byo gukurura amazi ava muri uwo mugenzi ajya i musozi irarimbanyije.
Ku ntera ya metero zisaga ijana uturutse aho, hari icyuzi gihangano kinini na cyo gishamikiyeho umuyoboro w'amazi wubatse nka ruhurura.
Ni canal ireshya na kilometero 21, na yo ishamikiyeho ibindi bikorwa remezo birimo n'amatiyo ageza amazi hirya no hino mu mirima.
Kubaka no gukwirakwiza ibikorwa remezo byo kuhira muri iki cyanya birimo gukorwa na sosiye Gabiro Business Hub Ltd, igizwe n'abanyamigabane 2 ari bo guverinoma y'u Rwanda yihariye 93% ndetse na sosiyete NETAFIM yo mu gihugu cya Israel ifite 7%.
Nyuma yo kubaka ibikorwa remezo hose muri iki cyanya, abikorera ni bo bazashora imari mu bikorwa by'ubuhinzi kuri ubwo butaka kandi ngo na ba nyirabwo bazabyungukiramo.
Ni ibikorwa byose byatanze imirimo ku batuye mu mirenge ya Karangazi na Rwimiyaga muri Nyagatare ahakorera uyu mushinga ndetse abaturage bakemeza ko ubuzima bwabo bumaze guhinduka.
Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu
Apr 28, 2024
Soma inkuru
Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5
Apr 27, 2024
Soma inkuru
Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023
Apr 26, 2024
Soma inkuru
Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gupfobya Jenoside
Apr 26, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwifatanyije n'isi mu munsi mpuzamahanga wo kurwanya Malariya
Apr 25, 2024
Soma inkuru
Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze
Apr 25, 2024
Soma inkuru