AGEZWEHO

  • Umujyi wa Kigali ni wo wugarijwe: Ishusho ya ruswa mu myaka itanu ishize – Soma inkuru...
  • Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w’Igihugu – Soma inkuru...

Abafite ubutaka butabyazwa umusaruro bashobora gushyirirwaho ibihano

Yanditswe Mar, 10 2024 16:42 PM | 31,664 Views



Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yasabye ko abafite ubutaka buhingwa kubukoresha bwose muri iki gihembwe cy'ihinga kuko abatazabikora bazahanwa. 

 Gahunda yo gushikariza abahinzi guhinga ubutaka bwose bwagenewe guhingwa yatangiye mu gihembwe cyashize kandi abaturage bagaragaza ko yatanze umusaruro.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Musafiri Ildephonse, agaragaza ko gahunda yo gushishikariza abaturage guhinga ubutaka bwose hari ababishyizemo imbaraga nke kandi aho byakozwe neza byaratanze umusaruro. 

Avuga ko muri iki gihembwe cy’ihinga cya 2024 B, ubutaka bwose bugomba guhingwa n’ubwasigaye mu gihembwe  gishize hakamenyekana impamvu.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi igaragaza ko mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, hahinzwe ubutaka bungana na hegitari ibihumbi 12 butahingwaga.

Intego ni uko nibura haboneka hegitari ibihumbi 20 hakiyongeraho n’ubwo mu Ntara y’Iburasirazuba, aho igice kinini cyakorerwagaho ubworozi.


Turatsinze Jean Paul




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ishyaka PDI ryiyemeje kuzashyigikira Paul Kagame mu matora y’Umukuru w&rsq

Zimwe mu mpinduka zagaragaye muri Kaminuza mu myaka 30 ishize

Abanya-Kigali bishimiye kongera gukomorerwa kubaka

Hakiriwe dosiye 4698 z'abaregwa gukoresha nabi umutungo wa Leta mu myaka 5

Imiryango 4800 imaze kwimurwa nyuma y’ibiza byo muri Gicurasi 2023

Minisitiri Gasana yasabye urubyiruko gushikama bagahangana n’abakomeje gup

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze