AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abakozi b’uruganda rwa Pfunda basabye Mifotra kubakemura ibibazo birimo icy’itonesha n’ubusumbane mu kazi

Yanditswe May, 06 2022 21:16 PM | 85,768 Views



Abakozi b’uruganda rw’icyayi cya Pfunda ubwo hizihizwaga umunsi w'ubuzima n'umutekano mu kazi, basabye Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo kubakemura ibibazo birimo icy’itonesha n’ubusumbane mu kazi.

Harimo kandi abakora nta masezerano yanditse y’akazi ndetse n'icy’ubwisungane mu kwivuza kuri bo no kubo mu miryango yabo. 

Bagaragaza ko igihe ibyo bibazo byose byaba bikomeje kuba akarande, gutanga umusaruro bitezweho bigoye.

Bamwe mu bakozi b’uruganda rwa Pfunda bakora mu cyayi ndetse n’abakora mu ngo z’abayobozi barwo, bavuga  ko mu kazi harimo itoneshwa aho  bamwe bazamurirwa imishahara ndetse bakishyurirwa ubwishingizi mu buvuzi ariko abandi ntibabikorerwe.

Abandi bagorwa n'uburyo bakoreramo muri uru ruganda, ni ba nyakabyizi kubwo kuba nta amasezerano yanditse abagenga bityo bikabagiraho ingaruka  nkuko byagaragajwe na Nizeyimana Faustin uhagarariye abakozi mu ruganda rw'icyayi rwa Pfunda.

Ni ibibazo bagaragaje mu gihe u Rwanda rwizihizaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima n’umutekano mu kazi. 

Nubwo ubuyobozi bw’uruganda bwirinze kugira icyo buvuga ku bikoma aba bakozi mu kazi kabo,  Minisitiri w’abakozi n’umurimo, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan yavuze ko hari bimwe mu bibazo byagarursweho n'abakozi batari bazi ariko bakaba bagiye kubikurikiana.

Minisitiri yagaragaje ko iteka bahora basaba abakoresha kuganira n’abakozi hagamijwe gukemura ibibazo bihari kandi mu buryo bwubahirije amategeko, kuko ariyo nzira yonyine yorohereza umukozi kumva ko aho akorera ari heza kandi hatekanye, bityo umusaruro atanga nawo ukiyongera.


Freddy Ruterana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw