Yanditswe Mar, 21 2018 22:06 PM | 16,736 Views
Mu kiganiro n`abanyamakuru kibanze ku kamaro ko kugira isoko rusange nyafurika rivanaho inzitizi z`ubuhahirane, abakuru b`ibihugu batandukanye barimo na Nyakubahwa paul Kagame hamwe n`izindi mpuguke mu by'ubukungu bagaragaje ko rizavanaho ibibazo byinshi ibihugu bya Afurika byahuraga nabyo byo kugura ibicuruzwa byakorewe hanze y'uyu mugabane ku giciro cyo hejuru kandi ibyifashishijwe mu gukora ibyo bicuruzwa byaraturutse kuri uyu mugabane, bakaba bagaragaje kandi ko iri soko rusange nyafurika rikuraho inzitizi mu buhahirane, rizazamura ubukungu bwa Afurika.
Aba bakuru b'ibihugu kandi bagaragaje ko isinywa ry'amasezerano ashyiraho iri soko rusange ari umunsi utazibagirana mu mateka ya Afurika, kuko ari umunsi wo guca burundu amacakubiri yahoraga hagati y`ibihugu bigize uyu mugabane wa Afurika, ibi kandi ngo bikaba bizafasha ibi bihugu guhangana n'ikibazo cy'ubukene byahoranaga, by'umwihariko ku bagore.
Ku bijyanye n'uburyo ibihugu bizinjira muri iri soko rusange nyafurika aba bakuru b`ibihugu bagaragaje ko icyizere cy'uko bizagenda neza gihari, igisigaye kikaba ari igihe bizatwara n'ukuntu ibintu bizashyirwa mu bikorwa kuko gusinya kw'ibihugu nk'uko byabikoze ari kimwe ariko gushyira mu bikorwa ibikubiye muri aya masezerano ni ikindi.
MINECOFIN yatangaje ko harimo gusuzumwa uburyo bwo guhindura politiki yo kubaka inzu ziciriritse
1 hour
Soma inkuru
Kuki Leta itarashe ku ntego yo gutuza abaturage ku Mudugudu muri iyi myaka 7?
1 hour
Soma inkuru
Abatangabuhamya bagaragaje ko byabasabye kwishyura Nkunduwimye kugira ngo abahungishe muri Jenoside
2 hours
Soma inkuru
Nyarugenge: Abaturage batabaje ubuyobozi bijejejwe ubufasha
May 07, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasabye urubyiruko kudapfusha ubusa imyaka yabo
May 07, 2024
Soma inkuru
RCS igiye gufungura abantu bagera ku 2000 barangije ibihano
May 07, 2024
Soma inkuru
Nta bwoba bwo gukora ibintu bizima- Perezida Kagame abwira urubyiruko
May 07, 2024
Soma inkuru
Urubyiruko rw’Abakorerabushake rwizihije imyaka 10 y’ibikorwa byarwo
May 07, 2024
Soma inkuru