AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Abasoje amashuri abanza basaga ibihumbi 250 batangiye ibizamini bya Leta

Yanditswe Jul, 12 2021 09:48 AM | 48,921 Views



Kuri uyu wa Mbere, mu Gihugu hose, abanyeshuri bo mu mwaka wa gatandatu w'amashuri abanza basaga ibihumbi 254,678 batangiye ibizamini bya Leta. 

Ni ibizamini bibaye mu bihe bidasanzwe Igihugu gihanganye n'icyorezo cya COVID19.

Minisiteri y'Uburezi ikaba yahaye umwihariko abana banduye icyorezo cya COVID19, aho bashyiriweho ibyumba by'amashuri byihariye bagomba gukoreramo ibizamini.

Minisitiri w'Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, ku Cyumweru yabwiye RBA ko muri rusange abanyeshuri biteguye neza ibizamini n'ubwo icyorezo cya COVID19 cyagiye kibangamira imyigire y'abana. 

Biteganyijwe ko tariki 18 ibindi byiciro by'amashuri na byo bizatangira ibizamini bya Leta, aho nko mu cyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye hazakora abanyeshuri  122,320, na ho abasoza icyiciro cya 2 cy'amashuri yisumbuye ni 50,888 na ho abasoza amashuri y'imyuga n'ubumenyingiro ni 22,779.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rurishimira ibyagezweho mu kurwanya Malariya

Abadepite basabye Guverinoma gukemura ikibazo cyo gushyingura bihenze

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw