AGEZWEHO

  • Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yitabiriye inama ya Banki y'Isi yiga ku iterambere rya Afurika – Soma inkuru...
  • Imyinshi izafungwa- Umushinga w'itegeko rigenga imiryango itari iya Leta uteye impungenge – Soma inkuru...

Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside

Yanditswe Apr, 17 2024 20:18 PM | 119,918 Views



Ambasade y'u Rwanda muri Uganda yifatanyije n'abayobozi muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga muri icyo gihugu, abanyeshuri ndetse n'abarezi bo muri Kaminuza ya Makerere, kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Uganda, Joseph Rutabana yagaragaje ko imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, hari byinshi byakozwe imbere mu gihugu by'umwihariko kubaka urwego rw'ubudaheranwa ndetse no kwiyubaka bishingiye ku nzira y'ubumwe n'ubwiyunge Abanyarwanda biyemeje.

Iki gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabereye kuri Kaminuza nkuru ya Makerere, aho bamwe mu banyeshuri ndetse n'abarezi bakitabiriye bigishijwe amateka ndetse n'umuzi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse banasobanurirwa urugendo rw'ubudaheranwa no kwiyubaka kw'Abanyarwanda mu myaka 30 ishize.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Par

Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya

Abahanzi basaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennia

Art Rwanda Ubuhanzi yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2